Amakuru

Kwibuka 24: Ku nshuro ya 12 ‘Dukundane family’ yunamiye Abatutsi barenga 160 bajugunywe mu kanyaru

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 5 Gicurasi 2018 umuryango ‘Dukundane family’ bibutse ku nshuro ya 12 Abatutsi barega 160 bajugunywe mu mazi mu karere ka Nyanza mu  murenge wa Kibirizi ku mugezi w’Akanyaru aho bifatanyije n’abaturage baho by’umwihariko ababuriye ababo mu uyu mugezi .

Senateri tito Rutaremara wari witabiriye uyu muhango  yavuze  ko amazi yakoreshejwe muri Genocide nk’inzira y’ubusamo yo gutsemba Abatutsi bagatabwamo ari bazima cyangwa bakabatamo bamaze kubica ,kandi yakomeje avuga Abatutsi bayakoreshaga bashaka kwambuka ngo bahunge ariko bakayagwamo cyane cyane amazi yambukiranya imipaka nk’Akanyaru .

Yagize ati “1994 amazi yakoreshejwe nk’inzira y’ubusamo yo kunyuzamo umugambi mubisha wo kwica w’abatutsi ,aho babajugunyagamo bamaze kubica cyangwa ari bazima ,.. hari ni ukuntu babajujubyaga bakabatamo ari bazima abatazi koga bagapfa ababizi nabo bakananirwa bagapfa cyane cyane byakorwaga ku migezi iri imbere mu gihugu.”

Senateri Tito Rutaremara ashyira indabo mu mugezi w’Akanyaru.

Senateri Tito Rutaremara kandi    yasabye abatuye muri kariya gace bazi amazina y’Abatutsi bajugunywe mu Akanyaru ko bafasha bagatanga amakuru n’amazina  kugira ngo yandikwe atazibagirana mu rwego gufasha nibura abantu batigeze babona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Biteganyijwe ko umwaka utaha  hazubakwa ibuye rinini kuri uyu mugezi w’Akanyaru  hakandikwaho amazina y’abishwe bakajugunywa muri uyu mugezi,nk’uko Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umuryango witwa Dukundane Family, Jean Jacques Simbizi Munyaneza abitangaza.

J.Jacques S. Munyaneza uyobora Umunyabanga nshingwabikorwa wa ‘Dukundane Family’.

Yagize ati “Tuzashinga ibuye hano ririho amazina y’Abatutsi 160 twamaze kumenya kugira ngo bibe urwibutso kuri bo kandi umwaka utaha tuzongera kwibuka iryo ryarubatswe.

Dukundane family’ ni urubyiruko rwishyize hamwe biyemeza kujya bibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi mu bice bitandukanye by’igihugu nyuma yo kubona ko ntahantu aba bantu bajya babibuka ndetse cyane ko abenshi  batigeze baboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro  nk’abandi mu nzibutso , bakaba baratangiye iki gikorwa 2007 ubu ikaba ari inshuro ya 12.

Bamwe mu bayobozi b’igihugu bitabiriye uyu muhango.

by NIWEMUBYEYI Valentine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top