Amakuru

Abakuru b’ibihugu bya Africa bakomeje kugaragaza ko Mushikiwabo akwiye kuyobora OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bw’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF/ Organisation Internationale de la Francophonie), muri iki cyumweru ari gusura ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa abisaba gushyikira kandidatire ye.

Abakuru b’ibihugu nka Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, Idriss Deby Itno wa Tchad na Macky Sall wa Senegal bamaze guhura na Mushikiwabo, bamugaragarije ko bashyigikiye kandidatire ye.

Denis Sassou Nguesso avuga ko umugabane wa Africa wagize uruhare rukomeye mu mateka y’ubuzima bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, akavuga ko bikwiye ko uyu muryango uyoborwa n’Umunyafurika.

Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno na we wahuye na Mushikiwabo muri iki cyumweru, yagaragaje akamaro k’umuryango w’Ibihugu bikoresha igifaransa mu gushyira hamwe kw’ibihugu bya Africa.

Macky Sall uyobora Senegal na we wakiriye Louise Mushikiwabo ashima uruhare rwa OIF mu gukemura ibibazo biba biri mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko by’umwihariko ibihugu biri muri uyu muryango bikwiye gutanga ibitekerezo ku gushakira umuti urambye w’ikibazo cy’abimukira gikomeje gufata intera.

Muri iki cyumweru kandi, Min Louise Mushikiwabo yashyikirije Perezida wa Madagascar, Hery Rajaonarimampianina impapuro zikubiyemo kandidatire ye.

Mu ruzinduko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri France muri Gicurasi, we na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu bavuze ko bashyigikiye ko Mushikiwabo ayobora OIF.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inteko y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe mu mpera za Kamena, na bo batangaje ko bashyikiye Mushikiwabo ku buyobozi bw’ubunyamabanga w’uyu muryango. src Umuseke

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top