Ubucuruzi

Abanyamahirwe batomboye ibihembo harimo na moto

Banki iteza imbere ibikorwa by’imari iciriritse, AB Bank yahembye bamwe mu bakiriya bayo bitabiririye tombora yashyiriweho abitabiriye gahunda yo kwizigamira byibura ibihumbi 25 muri aya mezi ane ashize harimo umwe watahanye televiziyo ya rutura (flat screen).

Kigali habereye igikorwa cyo gutombora ibihembo bitandukanye byateguwe nimwe muri Banki ikorera mu Rwanda ya AB Bank . Ibyo bihembo harimo Radio ntoya zikoresha imirasire y’izuba, Filigo ntoya , imirasire y’izuba mito, Televisiyo ya Flat, ndeste n’igihembo nyamukuru aho yari Moto. Byose hamwe byari bifite agaciro gasanga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Rwf).

Ndikumana Joas, Umuyobozi wungirije ushinzwe inguzanyo muri AB Bank wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko iyi tombola yagize uruhare runini mu kongera umubare w’abakiliya bazigama igira n’akarusho ko kongera amafaranga azigamwe muri iyi banki itanga serivisi ku bakiriya ku giti cyabo ndetse n’amasosiyete.

Yagize ati “Turashimira byimazeyo ubwitabire bw’abakiliya muri iyi Tombola. Nka banki twiteguye gukomeza guha abakiliya bacu serivisi zinoze kandi zijyanye n’ibyifuzo byabo. Ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’imari no kubashishikariza umuco wo kuzigama.”

Yakomeje avuga  ko muri iyi banki serivisi yo kuzigama nk’ikimina imaze kwitabirwa cyane kuko imaze kugira abakiliya hafi ibihumbi bibiri ndetse n’iy’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri yafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba imaze kuyobokwa cyane

Singirankabo Narcisse wegukanye igihembo gikuru cya Moto.

Singirankabo Narcisse watsindiye moto ari nacyo gihembo nyamukuru cyatanzwe, yavuze ko yishimiye cyane igihembo ahawe na AB Bank, avuga ko moto ahawe agiye kuyifashisha akora neza akazi ke mu rwego rwo kukabyaza umusaruro wisumbuyeho.

Ati “Ni ubwa mbere ntomboye, ni ibyishimo bikomeye. Najyaga ngenda ngiye kubitsa cyangwa kubikuza nkatega ariko ubu nzajya nitwara ngereyo mbikore n’abandi mbashishikarize kuzamo. Izajya inamfasha no mu kazi kanjye nsanzwe nkora k’ubucuruzi.”

Kuva ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 nibwo tombola ya AB Bank yatangiye yitabirwa n’abantu 870, harimo abashya 282 ndetse n’aabasanzwe 588. Iyi tombora yatumye amafaranga y’iyi Banki yiyongeraho agera kuri miliyoni Magana atatu na mirongo inani.

AB Bank yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2014 ,ikaba imaze kugira abanyamuryango ibihumbi 20 by’abafitemo ama konti ndetse n’abagera ku bihumbi 5 bafitemo inguzanyo.

by NIWEMUBYEYI Valentine

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top