Amakuru

Abaturage barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu kubona service za Leta binyuze ku Irembo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu arashishikariza abaturage bose gukoresha ikoranabuhanga baka Serivise za Leta mu nzego zibanze babinyujije muri gahunda nshya ya irembo yiswe  ‘Byikorere Ku Irembo’.

Ibi Minisitiri yabivuze kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Mata 2018 ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere  ka Gatsibo  mu murenge wa Muhura muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukoresha ikoranabunga ku bufatanye ninzego zibanze.

Kimwe mu bigamijwe muri iyi gahunda  ni ukugabanya imbogamizi ziterwa no kugira ubumeyi budahagije , korohereza abaturage  kubona iyo servise aho byanyujijwe muri gahunda ya  irembo yitwa ‘Byikorere Ku Irembo’ aho umuturage ashobora kubyikemurira  kuri telefone ye atarinze kujya gushaka ubimukorera (agents).

Yagize ati “Iyi gahunda igamije gukangurira abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga  tuyikora dufanyije ni inzego zibanze kuko aribo bahura n’abaturage buri munsi ,uburyo zitangwa harimo imbogamizi cyane cyane ubumenyi hudahagije. Iyi gahunda kandi irakangurira  gukoresha irembo muri gahunda yiswe ‘Byikorere Ku Irembo’ mu gihe bajyaga gushaka ababibafasha  (agents) turashaka ko bamenya ko muri telefone zabo ushobora kubona ibyangombwa bitandukanye harimo icyemezo cy’amavuko, icyo kuba ari ingaragu, uko wakwiyandikisha ko mucyizami  cyo gutwara imodoka , kuba yamenya ikiciro cyubudehe arimo,nibindi”

Uwajeneza Clement umuyobozi wa  Irembo yamaze impungenge abaturage bakwa mafarana y’ikirenga kugirango babone serivise bashaka kuko muri iyi gahunda  bazajya babyikorera ndetse   bikamwongerera  amahirwe yo kubikora mu mutekano  kuko ntaho wahurira n’umuntu ukwaka   amafaranga wabyikoreye kandi ikiguzi uhura nacyo ni icyiyo servise wasabye.

Yagize ati “ Abanyarwanda barasabwa kubyumva ku buryo mbere yo kujya gushaka umufasha atekereza ko yabyikorera iyo ubyikoreye urabikora ukabirangiza  ntaho uhurira numu agent kandi ikiguzi uhura nacyo nicyiyo service wasabye.”

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu karere ka Gatsibo aho Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho Rurangirwa Jean de Dieu  yaganirije abayobonzi mu nzego zibanze bo muri aka karere kuri iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise , yanasuye kandi abacuruzi bari guhugurwa mu ibyiza by’isoko  ry’ikoranabuhanga muri gahunda ya e-commerce mu bucuruzi bwabo  ndetse yanasuye abanyeshuri bari  kwigishwa uburyo bashobora kumenya ibyiza byikoranabuhanga ,uburyo umunyeshuri   yayikoresha nyuma y’amasomo  cyane cyane uburyo barikoresha babona serivise za Leta.

by NIWEMUBYEYI Valentine

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top