Amakuru

Akarere ka Kicukiro n’umurenge wa Kimisagara nibo begukanye igikombe cy’umunsi w’abagore

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Werurwe 2018 ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore bo mu karere ka Kicukiro ndetse n’umurenge wa Kimisagara nibo batwaye igikombe cy’umunsi mpuzamahanga w’abagore aho Kicukiro yacakiranaga n’ikipe y’Ingabo z’igihugu, mu gihe umurenge wa Kimisagara hakinnye abana ba bakobwa bari munsi y’imyaka 20 wagitwariye mu maboko y’Umurenge wa Ndera.

Iyi mikino yateguwe n’Umujyi wa Kigali mu rwego kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ndetse no gukangurira abari n’abategarugori mu Rwanda gukora Siporo no guteza imbere impano z’abana ba bakobwa no kuzizamura. Iri rushanwa ryitabiriwe n’uturere twose tugize umujyi wa Kigali ,ku ruhande rw’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 hitabiriye imirenge yose yari yujuje ibisabwa .
Kapiteni w’ikipe ya Kicukiro Mukunde Angelique akaba ari na Vice-Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu yadutangarije uburyo bakiriye instinzi n’igikombe begukanye ,yavuze ko bari biteguye cyane ndetse intego yabo kwari ugutwara igikombe.

Yagize ati “ Turishimye cyane kuko iyi ntsinzi twarayiharaniye kuva dutangira aya marushanwa y’abagore mu nzego z’ubuyobozi twari dufite kwiyemeza, twari tubizi ko ikipe tugiye guhura nayo itoroshye, ndetse ko natwe tugomba kurangwa n’imbaraga n’ishyaka ryinshi.”
Yakomeje akangurira bandi bakobwa gukora Siporo ndetse no gutinyuka kujya mu marushanwa bagahangana nk’abasaza babo ndetse bakanagera kure.
Ati “ Murabizi iyi mikino akenshi yitabirwa n’abasore cg abagabo gusa abagore n’abakobwa ntabwo bakunda kuyitabira by’umwihariko football ,uyu munsi rero kuba abayobozi twakinnye kd tukanatsinda ni ukuvuga ko nundi wese yabishobora ntitukitinye byose birashoboka.”

Ibi birori byo gutanga ibikombe ku makipe yitwaye neza byari byitabiriwe na Minisitiri w’abakozi n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ari nawe wari umushyitsi mukuru yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi ndetse ashishikariza abagore gukora siporo ndetse no kwitinyuka mu byo bakora byose.
Yagize ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ragira iti: Munyarwandakazi komeza umurava mu iteramberere twubake Rwanda twifuza , gutinyuka gukora no kwihangira imirimo,kwihesha agaciro mu buzima bwa buri munsi ndetse kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore nibyo dusabwa nk’abagore bifuza iterambere ry’igihugu cyacu. Siporo kandi idufasha kurwanya indwara zinyuranye ndetse ikwiye kuba mu buzima bwanyu bwa buri munsi gukomeza kwiteza imbere bisaba kuba ufite ubuzima buzira umuze.”
Uyu munsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa kw’isi hose, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 43 ukaba wari ufite insanganyamatsko igira iti : Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza.

Posted By Niwemubyeyi Valantine

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top