Amakuru

Amafoto :Uko byari byifashe mu mugoroba w’urungano muri Poland

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya  Poland n’inshuti z’u Rwanda  bahuriye mu mujyi wa Warsaw mu gitaramo cyiswe umugoroba w’urungano ,

N’igitaramo cyari kitabiriwe n’urubyiruko rutuye muri Poland  rugera kuri 80  cyaranzwe n’imbyino nyafurika higanjemo izo mu Rwanda imikino gakondo nk’igisoro ndetse nizindi .

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino gakondo 

Mu gutangira iki gitamo habayeho akanya ko kunamira abazize ibitero by’iterabwoba mu gihugu cya Somalia mu mujyi wa Mogadishu

Byari ibyishimo  ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bitabiriye iki gitamo kubwi imbyino gakondo z’u Rwanda harimo nka Ganyobwe ndetse nizindi zagiye zigaragazwa n’Itorero AMARIZA

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bitabiriye igitaramo umugoroba w’urungano 

Mu kiganiro The Express News yagiranye n’umuyobozi w’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Poland bwana Patrick Dusabe  yadutangarije ko nubwo iki  gihugu kidatuwe n’umubare mwinshi w’abanyarwanda ariko muri  bake bahuye habayeho kwishima binyuze mu myidagaduro Gakondo z’abanyafurika

Yangeyeho ko ubusanzwe bifatwa nk’ibidasanzwe kubona abirabura barenga  70 muri iki gihugu bahurira hamwe aho wasangaga  n’abaturage biki gihugu bishimira  imbyino Nyafurika bakifatanya nabo

 

Patrick Dusabe umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu gihugu cya Poland

Muri rusange abatabiriye iki gitamo bose hamwe bagera ku 100 harimo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, n’igitaramo kibaye ubwa mbere muri iki gihugu bikaba biteganyijwe ko ari igikorwa kizajya kiba kenshi gashoboka mu rwego rwo guhuza no kumenyana ku banyarwanda batuye muri iki gihugu .

 

Ibyishimo byari byose kubari bitabiriye igitaramo 

Habayeho no gufata ifunguro ryiganjemo irimenyerewe muri Africa 

 

 


By Mpezamihigo Albert

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top