Amakuru

Arashimira umuryango Gira Umutima Utabara wamugobotse nyuma yuko umuryango we umenye ko arwaye kanseri ukamuta

Mu mwaka wa 2016 nibwo hakwiye inkuru mu bitangazamakuru byo mu Rwanda y’umugore witwa Uwimana Jeanne wari utuye I Gahanga mu karere ka Kicukiro aho byavugwaga ko yatawe n’umuryango we wose n’umugabo bashakanye akamusigira abana bagera kuri bane ubwo yari amaze kumenya ko umugore we arwaye kanseri y’ibere

Ubwo The Express News yasuraga uyu Uwimana Jeanne yadutangarije ko nyuma yuko amaze kugera muri ibi bibazo by’inzitane byo gutabwa na buri wese wo mu muryango we agasigara ari intabwa yaje kugobokwa n’umuryango Gira Umutima Utabara ufasha abatishoboye ukajyemurira n’abarwayi mu bitaro bya hano mu mujyi wa Kigali , asobanura ko uyu mu muryango waje kumwitaho mu buzima bwe bwa buri munsi dore ko bitari byoroshye, kuko mu bana bagera kuri bane bose yarafite bari bato kandi n’uburwayi bwe bwa kanseri y’ibere bwari bukomeje gukomera ndetse bumaze gusatira ibindi bice by’umubiri harimo nirindi bere , ati’’ nari narasohowe mu nzu nari intabwa rwose kuko nari nsigaye ndara mu muhanda hamwe n’aba bana abona umukuru yari afite imyaka itandatu umuto afite amezi atanu , gusa nyuma yo kunsura bakomeje kunyitaho ndetse bankorera ubuvugizi mu karere nari ntuyemo ka Kicukiro akarere kabasha kumfasha ndetse kugeza ubu baracyamfasha kubaho kuko nta epfo na ruguru nari mfite ku buryo n’umuryango wajye wari uziko napfuye


uwimana Jeanne mu mwaka wa 2016

Hamwe n’abandi bantu benshi najye ntazi bakoreshwaga n’ukuboko ku Imana nakomeje kubaho mbana niyo ndwara ya cancer ariko numva mfite ikizere ko nzakira , naje kubona umugiraneza wamfashije kujya kwivuza I Kampala navuyeyo bambaze ariko nkumva ntagihindutse , kuko ubusanzwe nivurizaga ku bitaro bya Butaro nakomeje gufata imiti yaho ariko nyuma naje guhindura imiti nafataga ubu nshima Imana ko numva narakize ngereranyije nuko nari meze mu mwaka wa 2016 , muri urwo rugendo rwari rutoroshye bwo guhora kwa muganga nshimira Umuryango Gira Umutima Utabara hamwe n’abandi bagira neza bagiye bamba hafi kuko nabaga nasize abana mu nzu nagiye kwivuza amafranga ndetse n’ubundi bufasha bajyenda bampa Imana ibahe umugisha


Uwimana Jeanne mu mwaka wa 2018 nyuma yuko ahuye n’umuryango Gira umutima utabara n’abandi bagiraneza

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’umuryango Gira Umutima Utabara Mujyambere Samuel yadutangarije ko ntacyabashimije nko kuba uwo babonaga ageze ku rwego buri wese abona ko rubabaje ubu ashima Imana ko hari aho ageze ashima Imana .


Bamwe mu bagize umuryango Gira Umutima Utabara (Photo GUUF)


Nyuma yo gusura Uwimana Jeanne uyu muryango wafashe umwanya wo gushima Imana imirimo ikomeye yamukoreye (Photo GUUF)

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro mu kubabaza niba hari ibiteganyirijwe uyu mudamu Uwimana Jeanne ariko ntitwabashije kubabona ku murongo wa Telephone , gusa mu makuru twahawe na Nyiri ubwite nuko yashyizwe mu kiciro cya mbere cy’ubudehe akaba ahabwa amafaranga y’ingoboka ndetse akarere kakaba kamwishyurira inzu atuyemo
Kimwe mu byifuzo bye nuko yifuza aho kuba ku buryo niyo yaba atakiriho abana be bagira aho basigara ndetse akabona n’uburyo bumworohereza uko abana bakwiga kuko akenshi niyo bagiyeyo biba bigoye cyane

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top