Amakuru

Base: Abayobozi b’inzego z’ibanze baratungwa agatoki guhishira abacuruza ibiyobyabwenge

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo bavuga ko impamvu ibiyobyabwenge bidacikwa biterwa n’uko benshi mu bahatuye bafitanye amasano ya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze abandi bakaba babikoresha.

Umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Base utashatse kuvuga izina rye kubera impamvu z’umutekano avuga ko atuye aho ibi biyobyabwenge bicururizwa kandi nta na rimwe ubuyobozi bwari bwaza gufata ababicuruza.

Ati “Njye ntuye mu gikari gicururizwamo zino nzoga z’inkorano na Kanyanga ariko sindabona haza umuyobozi n’umwe muri icyo gipangu ngo aje kureba abanywi b’ibyo biyobyabwenge, kandi si uko batazi ko bihacururizwa cyangwa bihanywebwa”.

Undi utuye muri iyi santeri ya Base yemeza aya makuru ko hari abayobozi bo ku nzego z’banze bakingira ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Sha hano muri base kugira ngo urumogi na Kanyanga bihacike n’uko polisi yajya ikora imikwabo, ntawe yateguje kuko usanga abenshi mu bayozi banywa kanyanga kandi urumva ko bigoye ko yashyirishamo uwo agurira, kandi no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ntibaburamo ababicuruza ibi bikaba biri mu bituma ibiyobyabwenge bidashira hano muri Base.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel avuga kuri iki kibazo cyahagurukiwe, anagaruka ku ruhare rw’abaturage mu ku birwanya.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge muri aka karere cyarahagurukiwe, hari na bamwe bajyaga kubicururiza no kubinywera mu mirima y’icyayi ariko abo bose bagiye bavumburwa. Kuba hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birashoboka ariko turasaba buri wese gutanga amakuru ndetse no kumva ko ingaruka z’ibiyobyange zigera kuri buri wese. hakenewe uruhare rwa buri muntu mu kubirwanya.”

Imibare igaragazwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, yerekana ko abahivurije batewe ibibazo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bari 994 muri 2010, baba 1432 muri 2015, muri 2016 babaye 2804 na ho muri 2017 bagabanukaho gato baba 1960.

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top