Amakuru

Basketball :Hamaze gutangazwa urutonde rw’abakinnyi bazasohokana n’ikipe y’igihugu mu majonjora y’igikombe cy’isi 2019.

Mutokambali Moise umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu Rwanda yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazajyana muri Mali mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa mu mwaka utaha wa 2019 rikaba ari ijonjora rya mbere ry’aya marushanwa .
I Bamako muri Mali hazatangira imikino ibanza y’ijonjora ku nshuro ya Mbere kuva Tariki ya 23 kugeza 25 Gashyantare 2019 . Amakipe arimo n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda hamaze kujya urutonde rw’abazajyana n’umutoza Mutokambali bitunguranye bamwe mu bakinnyi basigaye harimo Sagamba Sedar na Hagumintwali Steven bose bakina muri Patriots bitewe n’ikibazo cy’imvune.
Itsinda rya Kabiri u Rwanda ruherereyemo ruzacakirana na Uganda , Nigeria ndetse na Mali .
Abakinnyi bahamagawe :
Mugabe Arstide (Captain) (Patriots)
Ruhezamihigo Hamza(Canada)
Kami Kabange Milambwe(REG)
Kaje Elie (REG)
Shyaka Olivier(REG)
Ndizeye Diedudone(Patriots)
Nkurunziza Walter(REG)
Niyonkuru Pascal(Espoir)
Kubwimana Kazingufu Ali (REG)
Ndoli Jean Paul(IPRC-Kigali)
Niyonsaba Bienvenue ( IPRC-South)
Gasana Keneth (Morroco)
Uko imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatanu;23/02/2018
Mali vs Rwanda
Kuwa Gatandatu;24/02/2018
Nigeria vs Rwanda
Ku Cyumweru;25/02/2018
Rwanda vs Uganda
Ikipe y’igihugu biteganyijwe ko izahaguruka I Kigali yerekeza Bamako kuri uyu wa Gatatu saa saba n’iminota mirongo ine n’itanu (01h45’).
Abazaherekeza ikipe:
Umutoza mukuru (1st Assistant Coach ): Mutokambali Moise
Umutoza wa mbere wungirije:( 1st Assistant )Nkusi Aime Karim
Umutoza wa kabiri wungirije: ( 2nd Assistant Coach )Mwiseneza Maxime
Umutoza w’imyitozo ngororamubiri (Physical Trainer) : Mwambari Serge
Umuganga w’ikipe (Team Doctor ) : Muhawenimana Emmanuel
Ushinzwe kunanura abakinnyi ( 2nd Assistant ) :Uwimana Martin
Ushinzwe ubuzima bw’ikipe( Team Manager): Shema Butera Valentin

Posted By NIWEMUBYEYI Valentine

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top