Amakuru

BASKETBALL: Urutonde rw’amakipe azakina pre-season rwashyizwe ahagaragara

Guhera kw’ itariki ya 17 kugeza 26 ugushyingo amakipe yashyizwe hanze azatangira gukina yitegura itangira ry’imikino y’u mwaka 2017-2018 (pre-season)FERWABA ishyirahamwe ry’umupira wa basketball mu Rwanda ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yemerewe gukina Pre-season.

Tariki ya 22 ukwakira 2017 nibwo inteko rusange y’abanyamuryango ba Basketball mu Rwanda yateranye yemeza ko iyi mikino izakinwa 17 kugeza 26 ugushyingo 2017 bitewe nuko umwaka ushize w’imikino 2016-2017 pre-season yabaye ku makipe yabagabo gusa amakipe yose y’abagore ntanimwe yakinnye Pre-season y’u mwaka ushize ndetse n’umukino wabaye utinze kugeza ubwo wabaye muri gashyantare 2017 .

Amwe mu makipe nka Rusizi BBC ndetse na CSK BBC yo ntiyasohotse ku rutonde rw’amakipe azitabira Pre-season mu bagaho naho mu bagore ikipe ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR WBBC) nayo ntizitabira.

Urutonde rw’amakipe azitabira pre-season y’uyu mwaka :

REG BBC, Patriots BBC, Espoir BBC, IPRC-Kigali BBC, IPRC-South BBC, APR BBC, UGB, na 30Plus BBC. Aya niyo makipe yo mubagabo yemerewe kuzakina Pre-season

Naho mu bari n’abategarugori harimo APR WBBC, IPRC-South WBBC,The Hoops RW, n’Ubumwe.
Aya makipe ubu yose ari myiteguro yo gutangira iyi Pre-season itegura umukino wa basketball 2017-2018 haba kumpande zombie abagabo n’abari n’abategarugori
Umwaka w’imikino ya Basketball wa 2017-2018 uzatangira tariki 1 Ukuboza 2017.

Posted By Valantine Niwemubyeyi

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top