Amakuru

COTRAF iragaragaza akarengane ndengakamere gakorerwa abakozi mu bigo bitandukanye

Sendika y’abakozi bo mu nganda n’ubwubatsi COTRAF-IB igaragaza ko hari abakozi mu bigo bitandukanye bakorerwa akarengane ko rwego rwo hejuru n’abakoresha babo kugeza n’aho abanduye SIDA birukanwa.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Gashyantare 2018  yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu kurenganura no kuvugira abakozi mu mwaka washize wa 2017.

Mu  bibazo bisaga 604 bakiriye mu mwaka wa 2017 harimo kwirukanwa nta nteguza, kuba abakozi bakora nta konji , nta bwishingizi bw’abakozi , gutanga akazi bidakurikije amategeko ndetse hakazamo no kubirukana uko bishakiye. Harimo kandi ibihano bihabwa abakozi bidakurikije amategeko, gukubitwa  ndetse no kwirukanwa bitewe n’uko bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ntakiyimana Francois, Umunyabanga mukuru  wa COTRAF yagarutse   kubijyanye n’abakozi birukanwaga kubera ko barwaye SIDA avuga ko abakoresha babo babirukanye bavugaga ko ngo badafite imbaraga zo gukora cyangwa se abakaba bagwa mu kazi.

Yagize ati: “Iki kibazo cyaragaraye mu bigo bimwe by’aba sekirite urabona nta mishahara ihagije baba bafite, nubwo wafata iriya miti  utariye nubundi ntaho uba ujya , ejo ashobora kuza undi munsi agasiba cg akaza nta ntege afite rero iyo babonye uko babiyenzaho nibwo bagiye babavana mu kazi.”

COTRAF mu rwego rwo gukomeza  gukemura ibibazo by’abakozi   kandi isaba Leta by’umwihariko PSF ndetse na Guverinoma y’ u Rwanda  ko yakwita ku bashobaramari  ndetse no kumvisha abakoresha ko imari ya mbere bafite y’agaciro ya mbere ari abakozi.

Yakomeje agira ati: “ PSF turayisaba ko yakangurira abakoresha kurushaho gushyira imbere  ibiganiro , ndetse no kumvisha abakoresha ko zahabu ya mbere bafite ari abakozi babo.”

Ni mu gihe kandi iyi sendika igifite  ibindi bibazo ikiri gukurikirana bitarakemuka bigera kuri 57, bijyanye n’akarengane abakozi bakorerwa mu bigo byabo ikaba yizeza abanyamuryango bayo ko bazakomeza kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top