Amakuru

Ese kutumvikana bivuze kurwana kugera aho musenya ibyo mwagezeho? –Kagame

Perezida kagame yavuze ku bayobozi b’ibihugu bananirwa kumvikana no gusaranganya ibyo bafite ahubwo bagahitamo kubirwaniramo bikabaviramo no gusenya ibyo bagezeho , babikoze  igihe kinini bakabisenya mu gihe gito .

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho, (radio ,television)  ihuje abakora muri izi nzego baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane.

Yagize: “Uko niko twazanye igitekerezo cyo gusaranganya gushingiye ku bwumvikane. Abari ku rundi ruhande tubabona nk’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyacu. Ese kutumvikana bivuze kurwana kugera aho musenya ibyo mwagezeho?”

Si ibyo gusa yagarutse kandi no ku kibazo cy’abimukira b’ abanyafurika aho yavuze ko aribo ba mbere bagomba gukemura iki  kibazo batagombye gutegereza ko abo hanze y’umugabane  aribo baza kubibafashamo cyangwa kubereka uko babikemura.

Perezida Kagame ati: “ Ku bimukira bava muri Afurika, Tugomba gukemura iki kibazo iko kimeze ubu. Nk’ibihugu bya Afurika tugomba gushakira hamwe impamvu zituma abaturage n’urubyiruko rwacu bakomeje kwemera gupfa no kugurishwa nk’abacakara mu bindi bihugu.”

Kagame yavuze ko abanyafurika badakwiye kwicara ngo batuze kandi bugarijwe n’ibibazo bagomba kwikemurira bo ubwabo.

by NIWEMUBYEYI Valentine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top