Amakuru

Huye: Abagabo bamwe barashinja bagore kubahohotera bitwaje Uburinganire

Nyuma y’uko u Rwanda rutangije gahunda yo gushishikariza abaturage kumva no kubahiriza ihame ry’uburinganire hari bamwe mu bagabo batuye Huye mu murenge wa Karama bavuga ko basanga ryaratumye abagore babo babasuzugara. Aha ngo bamwe mu bagore bafashe ireme ry’uburinganire nk’uburyo bwo kubaha ubutware mu muryango.
Bavuga ko basigaye barenganywa n’abagore babo bishingikirije ‘Uburinganire’. Mutangana Stanislas we yemeza ko ririya hame rishyira imbere abagore kurusha abagabo.

Ngo nubwo we bitaramubaho uyu mugabo ugeze mu zabukuru ahamya ko abibona cyane mu baturanyi.
Yemeza ko abagabo barenganywa n’abagore babo ariko bagatinda kujyana ikibazo cyaba imbere y’ubuyobozi ngo bumurenganure agahitamo kwicecekera mu rwego rwo kurinda icyubahiro cye.
Avuga ko iyo ubagore basigaye bishyira hejuru kuko babonye ko hagati tabo n’abagabo humvwa umugore aribyo yise kimva nabi Ihame ry’uburinganire.
Ati: “Biriho rwose, usanga hari abagore bishyira imbere, ugasanga bararenganya abagabo. Njyewe hari abo nzi benshi bakubita abagabo babo. umugore agakubita umugabo cyangwa ugasanga afashe nk’itungo ararigurishije atamugishije inama. Bamwe baranabamenesha bagahunga urugo”
Undi musaza uri mu kigero cy’imyaka 70 utifuje ko izina rye ritangazwa nawe avuga ko uburenganzira bw’abagore bwitabwaho cyane kurusha ubw’abagabo.
Ati: “Ukuntu biteye rero hari abagore barengana hari n’abagabo barengana ariko uburenganzira bw’abagore bukaba ari bwo bwitabwaho. Iyo wenda habaye amakimbirane usanga umugore yumvwa cyane.”
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Karama nabwo bwemeza ko kiriya kibazo gihari ariko giterwa ahanini n’imyumvire y’abagore itari yo kuri iri hame.
Arsène Kabalisa uyobora Umurenge wa Karama avuga ko bo bakira abagabo n’abagore baje kubagezaho ihohotera bakorerwa.
Yemeza ko benshi mu bamugezaho ihohoterwa ari abagore. Ibi ngo biterwa n’uko abagabo bamaze kwishyiramo imyumvire y’uko badashobora kurenganurwa.
Leta y’u Rwanda igena itegeko rimwe ku kurenganuea umugabo cyangwa umugore nta busumbane ku ihame ry’uburenganzira bwabo.

Ngo hari n’abagira abandi ipfunwe ryo kwerura ngo bavuge ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo.

Ati: “Ntekereza ko nk’abayobozi dufite inshingano zo kumva buri wese yaba umwana, umugore n’umugabo n’ugeze mu zabukuru. Ahubwo hari imbogamizi kuri bamwe mu bagabo kuko baterura ngo bavuge ko bahohoterwa n’abagore babo, ntibarabyumva cyane.”
Avuga ko kimwe mu bibabuza kubivuga ariko uko niyo hagize ubivugira mu ruhame bagenzi bamuha urw’amenyo, hakamwita inganzwa.
Kabalisa avuga bakomeza gushishikariza abagabo kumva ko kuvuga ko bahohoterwa ari uburenganzira bwabo kandi ngo n’abaturage muri rusange bakumvishwa ko n’abagabo bashobora guhohoterwa mu buryo runaka.
Ihame ry’uburinganire ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije kunoza uburenganzira n’inshingano bingana hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo nk’uko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo kuwa 20/09/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu.

By IRABIZI Viviane

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top