Amakuru

Huye: Gahunda y ‘Ubusugire bw’ingo yazamuye uburinganire hagati y’abashakanye

Abaturage bo mu murenge wa Karama akagari ka Gahororo ho mu karere ka Huye barishimira uruhare rwa serivise y’Ubusugire bw’ingo bahabwa na kiliziya gatorika ibinyujije mu masomo atangwa mu byiciro ku kigonderabuzima cya kiliziya gatorika cya Karama yagize mu kunganirana mu bashakanye.

‘Ubusugire bw’ingo’ ni inyigisho zihabwa umugore n’umugabo babana zishingiye ku ijambo ry’Imana zikangurira abashakanye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa gakondo.

Marie Nirere ugize umwe mu bagize imiryango 1000 ihugurwa k’ugukuriza iriya gahunda yabwiye The Express News ko we n’umugabo we basigaye babanye neza.

Ngo ni nk’aho bavuguruye urukundo rwabo.

Ati: “Biba bisa nk’aho ari umusore n’umukobwa bakundana bari kwigira umubano. Ndashimira rwose abantu batekereje iriya ‘gahunda y’ubusugire bw’ingo”

Gakunde Evariste wo mu mudugudu wa Cyecyete akagali ka Ntende mu murenge wa Karama avuga ko iriya gahunda yabigishije kwihanganirana buri wese akumva undi.

Ati:“ Njye n’umugore wanjye twatojwe kwihangana. Bituma nifata niyo ndyamanye n’umugore wanjye.”

Ubu ngo bamaze kubyarana abana babiri mu gihe cy’imyaka umunani.

Mumukunde Marie Josee, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Gahororo mu mudugudu w’Isangano, avuga ko ubu buryo gakondo ari bwiza kuko ngo nta ngaruka bugira ku buzima bw’ubikoresha.

Avuga ko abaturage ba Gahororo bamaze kubyumva bityo bagahitamo hagati y’uburyo gakondo cyangwa ubundi busanzwe.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiliziya Gaturika cya Karama mu mudugudu w’Umuyange Soeur Uwamabajemariya Seraphine bashishikariza ababyeyi gukoresha buriya buryo binyuze mu kwigisha abashakanye kubara igihe cyo gusama cy’umugore cyangwa kwifata mu gihe umugore ari mu burumbuke.

Ngo nta ngaruka bigira ku buzima bw’ababikoresha.

“Ubu buryo gakondo rero ni bwiza cyane kuko nta ngaruka bigira ku buzima bw’ubikoresha, ikindi byongera ubwuzuzanye n’ubusabane hagati y’abashakanye.”

Uwambajemariya avuga ko n’ubwo iki kigo nderabuzima ari cya Kiliziya Gatorika badashyira igitutu ku bashakanye ngo bakoreshe uburyo bwa gakondo ahubwo ngo babashishikariza kumva ibyiza byabwo.

Abandi nabo ngo bafashwa gukoresha ubundi buryo burimo ibinini cynagwa agapira gusa bakagana Umurenge akaba ariho babifatira.

Abaturage babagana kandi ngo ni abo mu madini atandukanye harimo abadivantisiti, Abahamya ba Yehova n’abandi.

Abamaze kumva akamaro k’iriya gahunda bayibwira abandi nabo bakayikurikiza.

Umuyobozi w’Umurenge wa Karama, Arsene Kabarisa yemeza ko kugira ngo buriya buryo butange umusaruro bisaba ko abashakanye baba basanzwe babanye neza, kandi umugabo akaba yumva neza akamaro kabyo.

Yemeza ko n’abatarabyumva bazagenda babyumva buhoro buhoro.

Gahunda Y’ubusugire bw’ingo yatangiye mu 1985 Itangijwe na kiliziya gatorika, nubwo byageze 1994 isa nk’isubiye inyuma kuri ubu imaze kugera henshi, ndetse ibigo by’abihayimana bya Butare byose bikoresha iyi gahunda y’ Ubusugire bw’ingo.

IRABIZA Viviane

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top