Amakuru

Ibibazo by’abana bikwiye kuba impuruza kuri buri muntu wese

Mu kiganiro impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Childeren )bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018 bagaragaje ko ibibazo byugarije abana mu muryango nyarwanda bikwiye kuba impuruza kuri buri muntu wese

Muri iki kiganiro iyi miryango iharanira uburenganzira bw’umwana bagaragarije abanyamakuru ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2018-2019, mu rwego rwo gukora ubuvugizi kuriyo bityo ibigenerwa abana bibe byakongerwa.
Umuyobozi ushinzwe iby’uburengenzira bw’umwana muri CLADHO bwana Evariste Murwanashyaka itangaza ko muri iyo mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, ibikorwa birebena n’abana bifite 14.68% gusa, ngo bikagira ingaruka ku mibereho y’abana

abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Uyu muryango utangaza ko mu gihe nta gikozwe kimwe mu bibazo bikomeye igihugu gifite bishobora kuzagira ingaruka zikomeye mu gihe kizaza harimo ihohoterwa rikorerwa abana kuko abana baterwa inda bakabyara abana ntibitabweho , abo bana bagakurira muri ubwo buzima bushaririye akenshi usanga byateje ingaruka zikomeye mu muryango nyarwanda harimo no kwiyahura abandi bakiyemeza kujya mu muhanda .

Yaba impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Childeren basanga bashingiye ku ihohoterwa rigaragazwa rikorerwa umwana buri wese mu muryango nyarwanda yagakwiye kurengera uburenganzira bw’umwana ndetse ikaba inshingano ye yibanze .
Zimwe mu mbogamizi zituma ihohoterwa ritizwa umurindi harimo no kuba hari bamwe badatanga amakuru ku cyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abana iyi miryango ikibutsa abanyarwanda ko hari amwe mu mategeko ahana umuntu wese udatanga amakuru ku ihohoterwa harimo n’iggifungo cy’amazi atandatu

By The Express News Team

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top