Amakuru

Ibihugu by’Africa birasabwa kubahirizwa amasezerano byasinye mu kurengera umugore n’umukobwa

Mu gihe muri Addis –Ababa muri Ethiopia hateraniye inama y’iminsi ibiri y’abanyafurikakazi baturutse mu bihugu bitandukanye by’africa inama igamije kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abagore na bakobwa bwubahirizwa cyane umugore wo mu cyaro ndetse nuko yiteza imbere mu gushaka no gukora imirimo ibyara inyungu.

Iyi nama iteranye mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu hakaba inama UN izabera muri Amerika aho abagore babanyafukakazi barimo no kwitegura kujyayo aho bashaka ko bazongera gusaba isi yose gufata umugore cyimwe nu mugabo bagahabwa amahirwe angana.

Umuyobozi w’umuryango Femnet Dinah Msindarwezo avuga ko iyi nama ya bagore babanyafurikakazi yongeye guterana ireberahamwe uko ibyo bagezeho mbere yo kujya mu nama ya CSW62 bahuriramo na za Leta n’imiryango itari iya Leta bakabasaba no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga basinye yo kurengera umugore n’umukobwa
yagize ati”abagore banyafurikakazi bafite ibazo cyane abo mu cyaro aho abakobwa bashyingirwa kugahato abagore badafite uburenganzira bwo gukora imirimo ibyara inyungu ugasanga nabo kubyara no guteka gusa batashora gufashwa gushaka ibyo bakora abakobwa abagahabwa uburenganzira bwokwiga kuko nababo bashoye nka basaza babo bahawe ubumenyi baba abacuruzi bakomeye hari ni ikindi aho ugasanga umugore adafite uburenganzira ku mutungo kimwe n’umugabo kandi bafatanya kuwushaka ibyo nabyo turasaba ibihugu byacu kubirwanya niyo mpamvu twandikiye ibaruwa Perezida wa Repeburika y’u Rwanda Paul kagame ubwo ya tangiraga kuyobora umuryango wa furika y’unze ubumwe AU tumusaba gufasha bagore mu gutera imbere nkuko mu Rwanda bimeze nubwo hari ibigicyenewe ariko abagore babanyarwanda bamaze gutera imbere mu kujya mu nzego zifata ibyemezo”.


Bamwe mu banyafurikakazi bateraniye muri iyo nama

Dinah Yakomeje avuga ko za leta zikwiye kwibuka amasezerano mpuzamanga basinye abakayubahiriza bakareka gutunga impapuro gusa ibikorwa ntabyo kuko nitujya mu nama ya Loni tuzongera kubibutsa nubwo tudaceceka nubusazwe.
Ibyo bateraniye muri Iyo nama barasaba uburezi kuri bose,gukora imihanda ,gutanga amazi ,amashanyarazi amashuri hafi,kwigisha kuboneza urubyaro kuko ahanini iyo mirimo niyo ituma umugore n’umukobwa atajya kwiga cyangwa gukora imirimo yinjija amafaranga,bagahora basaba icyo bakeneye abagabo ari naho usanga bavugako badashoboye ahubwo aruguhugira muriyo mirimo isa nitagenerwa agaciro mu mafaranga.
Iyi nama yitezweho ibimwe mumyanzuro izashyikirizwa roni munama ya CSW 62 (commission on the status wemen) kushuro yayo ya 62 izaba mu kwezi kwa kagatatu 2018

Mutesi scovia

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top