Amakuru

Igeragezwa k’uburyo bushya mu kubyaza amazi meza umugezi wa Nyabarongo

Imigezi  minini  n’imito  ni  bimwe mu  bishobora  kwangizwa  n’amazi  bitewe  n’isuri iva  mu  mirima
y’abaturage  yagera muri iyo migezi  amazi agatembana  iyo mwanda  ibi bigatuma  hataboneka 
amazi  menshi  kandi meza  ku baturage .

i Kigali  hateraniye inama y’iminsi  ibiri yiga  uburyo  habungwabugwa  amazi   nk’umutungo  kamere  ibi
bikazagerwaho  ku  bufatanye n’inzego  z’ibanze  habungwabungwa  imigezi  muri  buri  karere  kuko
usanga  hari aho iyo  migezi  ihurira.

Minisitiri w’ibidukikije Biruta Vincent avuga ko kubungabunga  amazi ari  inshingano  ya 
buri  wese
Ubwo  yatangizaga  iyi  nama  ku  mugararagaro  Minisitiri w’ibidukikije Vincent Biruta yavuze
ko  kugira ngo  habungwabugwe  imigezi  buri  wese  azabigiramo  uruhare  ati:” Kubufatanye
n’inzego  z’ibanze  imigezi izabungwabungwa  bitume  haboneka  amazi  menshi  kandi  meza 
bifashe n’inganda  kuyatunganya”.
Akomeza avuga ko gahunda yo gukura abaturage mu bishanga  bizafasha  abaturage 
gusenyerwa  n’amazi  bigafasha  n’ibishanga  kurushaho  gusukura  amazi  aturutse  mu  misozi.
Irakoze Gretta Flora umukozi  muri  three mountains  learning  advisors  avuga ko bakorana
n’abaturage mu kubahugura  uburyo  bakora  ubuhinzi  bwabo  neza  kinyamyuga 
babungabunga  imirima  kugirango  bidatera  isuri  ishobora  kumanura  imyanda  mu  migezi.
Ati “Twe dukorana n’abaturage mu bikorwa byacu bya buri munsi tukabahugura uburyo bakora
kinyamwuga mu rwego rwo kubungabunga imirima twirinda n’isuri ikaba yamanura imyanda
mu migezi”
Murigo Peter  avuga ko  bafasha  abaturage  kuhira  imyaka  hakoreshejwe  amashanyaraza  akomoka 
ku  mirasire y’izuba, ati:” Dukoresha  pompe  ishyirwa  mu  butaka  ikazamura  amazi  ku  misozi  afasha 
aba baturage  kuhira  imyaka  yabo  kabone  n’ubwo  haba mu  gihe cy’izuba”.
Girumugisha   Christella  ukorera  muri  Hinga Weze  activities ,   avuga  ko  umushinga
watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi
(RAB)  ku  nkunga  y’Umuryango w’Abanyamerika  ufasha  mu  bikorwa  by’Iterambere
(USAID)  ukaba wibanda  ku  buhinzi  no  kunoza  imirire,  usanzwe  ukorana n’abacuruzi 
b’inyongeramusaruro  n’abajyanama  mu buhinzi hagamijwe  iterambere  ryabo.
Umushinga Hinga Weze kandi mu nkunga yawo yo gufasha abanyarwanda kuhira wiyemeje
kuzageza amazi ku baturage barenga 4000 hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba
n’amamashini mu turere twa Bugesera, Ngoma, Gatsibo na Kayonza twakunze kwibasirwa
n’amapfa.

Akomeza avuga  ko bafashije  abahinzi  batandukanye bo muturere  10 mu ntara  zitandukanze
z’igihugu   hagamijwe  guteza  imbere  umuhinzi,  hakorwa  amahugurwa,  kubaha  imbuto  zo 
gutera , kubafasha  guhinga  neza,  kubafasha  kubona  inguzanyo  yo  kwifashisha  mu  buhinzi
no  kubigisha  uburyo  bategura  indyo  yuzuye.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bafite mu nshingano zabo gukurikirana amazi, kuva ku rwego
rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu hamwe n’abafatanyabikorwa bafite amazi mu
nshingano zabo harimo n’Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga na USAID.
Guverinoma y’uRwanda ifite gahunda yo kwimura abaturage mu bishanga mu rwego two
kutabangamira ibidukikije no kuvana mu kaga ubuzima bwabo.

Valentine Niwe
The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top