Amakuru

Ikimenyane iyo cyageze mu mirimo nacyo kigwingiza nka bwaki – Kagame

 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko iyo ikimenyane cyamaze kugera mu mirimo mu nzego z’ubuyobozi, bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu maze kikagwingira nk’umwana warwaye bwaki.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero wa 15 w’abayobozi kuri uyu wa Mbere, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n’ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Yagarutse ku bibazo bitandukanye birimo ibibazo by’imirire mibi, abana bakirwara amavunja, abana bata amashuri bakirirwa mu mihanda, umwanda ugaragara hirya no hino, ikimenyane mu kazi n’ibindi.

Perezida Kagame avuga ko ikimenyane, kumenyerana cyane, ubucuti iyo bigeze mu mirimo, bigwingiza imiyoborere maze ikamera nk’iyarwaye bwaki akaba ariryo shingiro y’idindira ry’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “ Ikimenyane cyarabishe, maze ikimenyane kica nka bwaki. Iyo wakimenyereye cyane, nacyo kiragwingiza. Ikimenyane, ubuvandimwe, ubucuti iyo byageze mu miyoborere [system] iragwingira, irwara bwaki!”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ikimenyane mu mirimo gikwiye guhagurukirwa na buri wese maze kigacika ku buryo bugaragara kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame kandi yanasabye abayobozi ko bava mu biro bakamanuka bakajya mu baturage kandi bakajyana amaso areba atari ukujyayo gusa ngo kuko ibyo bakora ari uguta umwanya kuko ntacyo bakemura.

Ati “ Ba Mayor muri hano, ibyo mvuga murabibona cyangwa ntabyo mubona? Mujyayo ariko ntimubona! Murabizi, murabibona cyangwa ni uguta umwanya? Murabibona ntimubibona? Kubera ik[…] hari abajyayo amaso bakayasiga mu biro, ntibabone ko hari ibyo basanzeyo bakosora, kujyayo mvuga si ukujyayo gusa ngo uhagaragare, ugomba kuba uriyo ufite icyagutwayeyo, ufite icyo ubona, ufite icyo wumva, ikibi ukagitandukanya n’ikiza, ikiza kigatezwa imbere ikibi kigakosorwa, nta bwo ari ukugenda gusa.”

Perezida Kagame yanyuzagamo akabaza abayobozi barashyiriweho iki mu gihe baca hejuru ibibazo byabo ntibabikemure. Aha yavuze ko aba bayobozi baca hejuru y’abaturage aho yabagereranyije na ya mashanyarazi yacaga hejuru y’abaturage ariko ntabagereho.

Ati “Mugomba kwegera abaturage. None se ubundi abaturage babashyiriyerho iki?Banabashyizeho se ngo mubasimbuke, mubarenge mubanyure hejuru nka ya mashanyarazi yajyaga abanyura hejuru, bakavuga ngo bayabona abanyura hejuru ariko ko batajya bayabona!Namwe mugenda nk’ayo mashanyarazi mubaca hejuru mukigendera.”

Kagame yavuze ko ibi bibazo aza kubiganiraho n’abayobozi, ndetse ko hagiye gufatwa ingamba zikarishye kuri ibi bibazo. Ati “Ubwo ndiho ndabibutsa turaza kurwana muri iyi minsi rwose mubyitegure.Ubwo ariko nzabageraho nabanje kurwana nab a Minisitiri nabo ntabwo bandusha imbaraga.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora cyane ibyo bafitiye ubushobozi, hakarebwa ibyo guhindurwa aho kuzajya bakomeza babisubiramo mu buryo buhoraho hanyuma ntihagire igikorwa.Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa mbere, uzarangira tariki ya 1 Werurwe 2018.

NIWEMUBYEYI Valentine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top