Amakuru

Impanuka ikomeye y’ikamyo yafunze umuhanda Kigali Musanze

Mu muhanda uturuka i Musanze mu gace ka Kivuruga muri Buranga habereye impanuka y’ikamyo yitambitse mu muhanda , yaturukaga mu Majyaruguru yerekeza mu mujyi wa Kigali ituma ingendo z’ibinyabiziga zakorerwaga muri uyu muhanda zihagarara mu gihe hakiri gushakishwa uko bayikuramo .

Mu karere ka Gakenke umurenge wa Nemba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare, nibwo iyo kamyo yaguye maze yitambika mu muhanda cyakora nta wakomeretse nta n’uwapfuye usibye ko yafunze umuhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi mu  itangazo yashyize hanze  abinyujije ku rubuga rwa Twitter yemeje ibyi mpanuka avuga ko umuhanda wa Kigali –Musanze utakiri nyabagendwa mu gihe hakiri gukorwa ubutabazi.

Iri tangazo riragira riti “Polisi iramenyesha abakoresha umuhanda Base-Musanze ko ahitwa Buranga muri Gakenke, imodoka yafunze umuhanda ukaba utari nyabagendwa.”

Polisi kandi yijeje abakoresha uwo muhanda ko bari gukora ibishoboka byose ngo bayikure mu nzira ingendo zikomeze gukorwa nk’uko bisanzwe.

Mu gihe iyi kamyo itarakurwa muri uyu muhanda, abakorera ingendo Kigali- Musanze bashobora kwifashisha imihanda ya ; Kigali- Muhanga-Ngororero, Base-Burera-Gahunga-Musanze cyangwa Mukamira-Kabaya-Ngororero-Muhanga-Kigali mu gihe hari gukorwa ibishoboka byose ngo uyu muhanda usubire gukora.

 

 

NIWEMUBYEYI Valentine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top