Amakuru

Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara- Kagame.  

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye aba Ofisiye barangije amahugurwa abinjiza mu ngabo z’u Rwanda ko  inshingano z’Ingabo ari ukurwana intambara atari ukuyishoza ndetse no gukoresha umutimanama mu mirimo yabo bagiyemo . 

Ibi  Perezida Kagame yabibwiye abari bitabiriye umuhango wo gusoza  amasomo ku basirikare 180 bamaze umwaka bahabwa amasomo mu ishuri rukuru rya Gisirikare  mu karere ka Bugesera aho bita i Gako , kuri uyu wa Gatanu Tariki 13 Nyakanga 2018.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu  yagejeje ku ba Ofisiye barangije amasomo yababwiye ko inshingano za mbere bahawe ari ukurwana intambara mu gihe gikwiye ndetse bakabikora uko bikwiye aho yagize ati “ Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara. iyo ibyo ahandi byabaye ko batubonamo ikibazo bagira icyabo, bakadushozaho intambara, icyo gihe niho dukoresha umutimanama wacu, tukabikora uko bikwiye.”

Abanyeshuri basoje amahugurwa binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, aho bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.

Mu byo aba basirikare batojwe harimo kumasha ,kwiyerekana,imyitozo ngororamubiri,n’ubundi bumenyi bujyanye n’akazi kabo ka buri munsi .

 

 By Niwemubyeyi Valentine 

The Express News 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top