Amakuru

Intambara y’ubucuruzi USA irimo n’isi natwe tuyirimo, n’ubwo ari nka Goriyati na Dawidi – Rwangombwa

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za America Donald Trump yatangije ikiri kwitwa ‘Intambara y’Ubucuruzi (Trade War)’ aho ari kugerageza gusubiramo amasezerano y’ubucuruzi hagati y’igihugu ke n’ibihugu n’uturere tw’ubukungu bikomeye ku Isi

America iri kuzamura imisoro ku bicuruzwa bitandukanye biva mu Bushinwa, Canada, Uburayi, Mexico, n’ahandi, ari nako ibyo bihugu nabyo byatangiye kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika mu rwego rwo kuyishyura.

Impuguke mu by’ubukungu n’ubucuruzi, zisanga iyi ntambara ifite ingaruka zikomeye ku isi na Africa by’umwihariko.

Trump ashinja hafi isi yose “kuyungukiraho” bikayihenda mu bucuruzi ndetse bikanabangamira ubucuruzi bwayo.

U Rwanda narwo ruri muri iyi ntambara n’ubwo ari nk’iya Goriyati na Dawidi

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa ati “America (USA) ntabwo ihanganye n’ibihugu bitandukanye gusa natwe turahanganye. Nubwo ari Goriyati uhanganye na Dawidi ariko niko bimeze.”

Rwangombwa yabwiye Umuseke ko iyi Politiki ya America yatangiye no kugira ingaruka mbi ku Rwanda mu buryo butaziguye.

Ati “Muri rusange ibyo buri wese ureba ubukungu ku rwego rw’igihugu avuga ni uko bizagira ingaruka itari nziza ku bukungu bw’isi muri rusange

Guverineri avuga ikintu kimwe giteza imbere ubukungu bw’isi ari ubuhahirane kugeza ubu bwagendaga mu buryo bwiza, bwisanzuye kandi bworoshye.

Ati “Byatumaga umusaruro w’isi muri rusange uzamuka kubera y’uko ishoramari ryajyaga ahantu byoroshye gukora ibintu byinshi ukoresheje amafaranga make, nko kuba amafaranga yava muri America akajya mu Bushinwa, ibyakorerwaga muri America bikimuka bikajya muri China, bigatuma ubishyize hamwe ku rwego rw’isi umusaruro w’isi wiyongera cyane.”

Rwangombwa avuga ko iyi Politiki yo kwirebaho mbere ugatangira gukumira ibiva hanze ishobora kugirira “ibyiza by’igihe gito” igeza ku gihugu.

Ati “Nka Leta Zunze ubumwe za America yatangiye kubibona kuko iyo urebye ubukungu bwayo uko burimo buzamuka, Ubushomeri ukuntu bumanuka, nibyo ariko muri rusange mu gihe kirekire isi muri rusange izahahombera.”

Avuga ko ubu ikintu isi yarimo yubaka cyo gukorera hamwe nk’umudugudu umwe “global village” gitangiye kugenda gicagagurika.

Ati “Ntabwo bizagira ingaruka nziza ku rwego mpuzamahanga, kandi abantu benshi barabirwanya, twizere ko wenda n’abarimo babibonamo inyungu za hafi bazabibona ko mu gihe kirekire twese ibidufasha nabo ubwabo ari uko dukorera hamwe kurusha buri umwe kwireba ku giti ke.”
Uhagarariye IMF mu Rwanda arabona ingaruka ku bukerarugendo

Alun Thomas uhagarariye IMF mu Rwanda yabwiye Umuseke ko iyi ntambara y’ubucuruzi izagira ingaruka mbi ku Rwanda.

Avuga ko ubucuruzi hagati ya Canada, Leta zunze ubumwe za America n’Uburayi nibihungabana bizagira ingaruka mbi ku iterambere ry’isi.

Ati “Bizagira ingaruka ku Rwanda mu buryo (bw’amafaranga) rwinjizaga ku barusura (abakerarugendo), no ku giciro cy’amabaye y’agaciro u Rwanda rwohereza mu mahanga. Kandi u Rwanda ruri kwinjiza amabuye y’agaciro cyane mu bukungu bwarwo.”

Alun avuga ko bitoroshye ku gihugu nk’u Rwanda gifite ubukungu buto, gusa ngo kimwe mubyo rushobora gukora ari ukwagura ibyo rwohereza mu mahanga “diversification’.

Ati “Kandi kuba u Rwanda rwaragiye ruva ku cyayi n’Ikawa rukajya mu mabuye y’agaciro n’Amabengeza, rwatangiye kubyikorera. Ntabwo byoroshye u Rwanda rufite ubukungu bukiri buto, ruri kure y’inyanja, hari imbogamizi nyinshi.”

Trump waje ku buyobozi asanga ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba bimaze igihe gito bizamuye imisoro ku myenda n’inkweto bya Caguwa, yahise abikangisha kubikura mu masezerano abyorohereza kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko rya America bidasoze ‘AGOA’, ndetse Kenya, Uganda, na Tanzania bihita byisubiraho.

U Rwanda nirwo rwonyine kugeza ubu rwagumye ku mugambi ibihugu byari byiyemeje wo guca Caguwa, hatezwa imbere inganda zo mu karere.

Byatumye ubu ibicuruzwa biva mu Rwanda byari byarakomorewe muri ‘AGOA’ bigiye kujya byishyura umusoro wa 10% nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kubitangaza.

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top