Amakuru

Inzu 40 zo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Masaka zatangiye guturwamo

Umudugudu w’ikitegererezo (Model Village) uri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Ayabaraya, mu mudugudu wa Nyamyijima. Igice cyatashwe kuri uyu wa Gatatu kirimo inzu 40 ikindi gice cy’inzu kizuzura mu bihe biri imbere zikazaturwamo n’abavuye ku rugerero bafite ubumuga

Umudugudu wa Nyamyijima ufite kandi ivuriro, isoko n’inzu y’imyidagaduro, ibi bikazafasha abatangiye kuwutura kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa poste de Santé ya Nyamyijima, Regine Uwakandoha yabwiye Umuseke ko bazihatira kwigisha abatuye umudugudu kwirinda indwara nka Malaria no kubashyikiriza udukingirizo no kubaha ubujyanama mu kugabanya imbyaro.

Ati: “Iyi Poste de Santé ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ijana no kuzamura kandi tuvura abantu bataha, iyo dusanze biturenze tuzajya tubohereza ku bitaro bya Masaka.”

Yavuze ko bafite abaforomo babiri hamwe n’uwakira abarwayi (receptionist).

Umwe mu baturage bazatura muri uyu mudugudu witwa Hakizimana Egide yabwiye Umuseke ko kuba batujwe mu mudugudu bizabaha uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu bucuruzi no kumenya ibibera hirya no hino kubera ko inzu mberabyombi y’umudugudu bazajya bareberamo amakuru.

Hakizimana yagize ati: “Ubwo umudugudu w’ikitegererezo waje inaha, ubu twabaye abasirimu byarangiye. Dufite amashanyarazi, dufite isoko na poste de santé kandi abaturiye aka gace bazajya baza guhahira iwacu tubone amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Jeanne d’Arc Nyirahabimana yashimye abantu ku giti cyabo n’abandi bafatanyabikirwa barimo inkeragutabara…bose bakaba baragize uruhare mu kubaka uriya mudugudu.

Yabwiye abaturage ba Ayabaraya kwita ku bikorwa bahawe kugira ngo bizafashe n’abazabakomokaho.

Umugaba w’Inkeragutabara Lt Gen Fred Ibingira yavuze ko kuba barafatanyije n’abandi mu kubaka uyu mudugudu bishingiye ku budasa buranga Abanyarwanda.

Yavuze ko kubaka umudugudu nk’uriya biha Abanyarwanda uburyo bwo kubaho neza kandi bakicungira umutekano.

Ati: ”Ntabwo kurinda umutekano w’igihugu bibera ku mipaka gusa ahubwo biraguka. Kimwe mu bibyagura rero ni ibi bikorwa mwabonye hano kandi tukabikora mu bufatanye n’abandi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Cyriaque Harerimana yavuze ko igikorwa nka kiriya kiri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi no mu cyerekezo 2050.

Harerimana yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo abaturage bazashobore kwita ku bikorwa remezo baba bahawe ari ngombwa ko abayobozi babanza kubasobanurira iby’ibyo bikorwa, akamaro kacyo n’ingengo y’imari bizatwara.

Ati: “Ibyo dukora bigomba kumenyekana, tugomba gusobanurira abaturage ibyo bakorerwa kugira ngo bazabone uko babibungabunga. Ntiwashyira umuturage imbere utamubwira ibyo umukorera.”

Buri karere k’u Rwanda kazaba gafite umudugudu w’ikitegererezo.

Kubaka iyi midugudu byatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatahaga umudugudu watujwemo abahoze batuye mu kirwa cya Mazane mu Karere ka Bugesera icyo gihe hari taliki 04 Nyakanga, 2016.

Inzu 40 zatashywe zatwaye amafaranga miliyoni 400 ariko kubaka inzu zose ziri muri uriya mudugudu bizatwara miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri.

By Mpezamihigo Albert
The Express News 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top