Amakuru

IREMBO ifatanyije na MTN muri gahunda nshya yiswe ‘byikorere ku Irembo birangize na momo’

Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa Rwanda Online ifite mu nshingano Irembo yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu nyungu z’abaturage bakenera servise za leta binyuze kuri uru rubuga badafite ubushobozi bakaba bashobora gukoresha telephone ndetse no kugabanya ingendo zikorwa mu gusaba serivise.

Ati “Byamaze kugaragara ko iyo umuntu yikoreshereje telefoni ye, cyangwa mudasobwa ye asaba serivisi za leta zitangirwa ku Irembo yishimira serivisi kurushaho, kuko byihuta kandi ntagire ingendo ziyongereyeho no guhura n’abantu.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abasaga 80% basaba serivisi ku Irembo usanga banyura ku bazwi nk’aba-agents, kandi atari uko badashoboye kubyikorera, bityo intego bafite ari uko byibura 10% aribo basigara banyura ku bandi bantu ngo babafashe.

Kuri uyu munsi kandi MTN yahembwe nk’ikigo cy’itumanaho mu Rwanda cyorohereza abantu kwishyura ibintu bitandukanye ndetse  n’akarere ka Nyarugenge gahembwa nk’akaje ku isonga mu tundi two mu mujyi wa Kigali ku kigero cya 99%.

Bart Hofker, Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze  ashimishijwe n’ubufatanye bagirana na Irembo mu gukomeza guteza imbere uburyo bwo kwihutisha serivisi ndetse abizeza ko bazakomeza gukorana byahafi mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage guhabwa serivisi byihuse.

Ati “ Serivisi za Irembo ziri ku mwanya wa gatatu mu zikoreshwa cyane binyuze kuri MTN, wenda umwaka utaha muzaba muri ku mwanya wa mbere . Hari ibintu by’ingenzi biba bikenewe ngo abantu bakoreshe Mobile Money, hari ukuba bihendutse, byihuta kandi bifite umutekano. Uyu ni wo musingi kandi byose Irembo rirabyujuje.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker

Kugeza ubu ku Irembo hatangirwa serivisi zigera kuri 83, zitangwa n’ibigo bigera kuri 16 birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo gishinzwe Indangamuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

by NIWEMUBYEYI Valentine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top