Amakuru

Kamonyi imvura idasanzwe ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira kuwa 26 ahagana mu masaha ya saa Saba z’ijoro Tariki mu murenge wa Karama ho mu karere ka Kamonyi intara y’Amajyepfo imvura idasanzwe yahitanye ubuzima bw’abantu ndetse isenyera abatarurage benshi bo mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’u murenge wa Karama Nsengiyumva Pierre Celestin yabitangarije The Express News yavuze ko iyi mvura yaguye ari nyinshi cyane mu masaha y’ijoro yahitanye ubuzima bw’abantu harimo umukecuru Mukanyenzi Rose w’imyaka 70 n’umwuzukuru we Ikirezi Mediatrice w’imyaka 9 babanaga mu nzu .
Mu miryango itatu yasenyewe cyane bikomeye n’iyi mvura mu duce dutandukanye tw’uyu murenge wa Karama babiri bari mu kagari ka Runyonga bakomeretse bikomeye bajyanwa ku kigo nderabuzima kihegereye kugirango baramire ubuzima bwabo, abandi babiri bo kagari ka Bitare ari naho abitabye Imana baribatuye ku buryo amazu yabo yasenyutse cyane n’imisozi ibegereye igatenguka.

Ku ruhande rw’abasenyewe icyo ubuyobozi bw’afashije iyo miryango harimo kuba babacumbikiye mu gihe bari gushaka uko babubakira ndetse no kubafasha kubona andi mazu cyane ko abenshi mu basenyewe ari imiryango itishoboye nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama Nsengiyumva Pierre Celestin abitangaza.
Yagize ati “Icya mbere ni ukubana nabo no kwifatanya niyo miryango yabuze ababo mu bijyanye no gushyingura no kubatabara ,ikindi twafatanyije n’abaturage kubimura tubashakira aho baba bari muri iyi minsi mu gihe twaba turi gushaka uko twabafasha kubona inzu zo kubamo zikomeye.”

Nsengiyumva kandi yagarutse ku baturage bukaba amazu batitaye kungaruka zizaza nyuma ndetse anakangurira abaturage babona inzu zabo zidakomeye cyane cyane izubakishije amatafari ya Rukarakara ko bazivamo hakiri kare aho kugirango zibasenyukireho bishobora no gutwara ubuzima bwa benshi.
Yagize ati “Kuri iki gihe abantu bagonba gusuzuma amazu ya Rukarakara kuko ntabwo igikuta kiza ngo kikubite hasi umunsi umwe byanze bikunze bibanza kugaragaza ibimenyetso ,ikiza nuko bazivamo mbere udafite aho aba tukaba twamucumbikira aho kugirango uburiremo ubuzima wagakwiye gufashwa mbere.”

Ibi bibaye mu gihe mu ijoro ryo kuwa mbere minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza yatangaje ko abantu bagera kuri 18 bitabye Imana biturutse ku biza byatewe n’imvura


by NIWEMUBYEYI Valentine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top