Amakuru

Mu nkambi ya Kigeme Mukamana yahisemo kwihangira umurimo aho gusaba

Mu buzima bugoye abamo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe umubyeyi w’abana batanu witwa Mukamana Eugenie umubyeyi yashatse amafaranga atangiza umushinga wo gucuruza.

Amafaranga abona amufasha kubaho bikamwunganira ku nkunga ahabwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.
Yabwiye The Expressnews ko yavuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ari umucuruzi ageze mu nkambi ya Kigeme atangira kwizigama amafaranga make yabonaga.
Ibi yabikoze yanga kuzasabiriza kuko asanzwe yibana n’abana batanu.
Mukamana avuga ko yashoye ibihumbi 50 akodesha inzu ibihumbi 20. Igishoro yagikuye ku nguzanyo yatse itsinda rya bagenzi be abamo mu nkambi.
Ati:“Mu itsinda turi abantu 50 dutanga Frw 1000 ku kwezi maze tukayaguriza umuntu umwe. Rero narafashe mpita ntekereza gutangira gucuruza”
Uyu mubyeyi avuga ko ashimishwa nuko yaba impunzi bagenzi be ndetse n’abaturage basanzwe b’ abanyarwanda bamugurira.
Kuri we ni ishema kuko abona amafaranga amufasha kwita ku bana be adasabirije cyangwa ngo yiyandarike.
N’ubwo dafite ahantu hagutse akorera, Mukamana ngo afite ikizere cyo kuzagera kuri byinshi akaba yanjya anaranguza abandi ba curuzi.
Avuga ko ubu afite imari ingana na Frw 1.000.000.
Mu myaka itanu amaze acuruza ngo abona bigenda.
Iduka rya Mukamana ririmo ibintu bitandukanye harimo ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa by’ibanze bikenerwa n’abaturiye inkambi ya Kigeme.
Ashimira Leta y’u Rwanda kubera umutekano ibaha n’uburenganzira bwo gukora bakiteza imbere.
Ati:“Ndashimira Leta y’ u Rwanda uko idufasha. Icya mbere ni umutekano, kuba dufite ubuzima ibindi nabyo bizagenda neza.”
Mukamana avuga ko afite intego yo gukora cyane akazagura ahantu he ho gukorera kuko ngo aho akorera ari hato kandi hamuhenda.
Kakoma Patrick umuyobozi w’akagari ka Kigeme iyi nkambi yubatsemo avuga ko muri Mutarama 2019 Banki y’isi igiye kubaka isoko rusange ry’impunzi n’abandi baturage bityo bakazajya babasha gukoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro avuga ko gahunda yo kubaka isoko ryagutse hafi y’inkambi ihari kandi ko izashyirwa mu bikorwa muri Gashyantare, 2019.

Uwamahoro avuga ko kubaka ririya soko bizagirira akamaro abaturage bose batuye mu kagari ka Kigeme.

Viviane IRABIZI
The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top