Amakuru

Kinigi : Haracyari imiryango idakozwa kuboneza urubyaro

Imwe mu miryango ituye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ntikozwa gahunda yo kuboneza urubyaro yaba ku bagabo n’abagore .

Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze yavuzwemo cyane ikibazo cy’ubuharike no kubyara abana benshi.

Munyamasizi Felesiyani umubyeyi w’abana bane utuye mu Murenge wa Kinigi ntiyemera uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro kuko bituma umugore adakomeza kumera neza nk’uko yari asanzwe.

Ati “Umugore wanjye yagiye kuboneza urubyaro mbimenya yavuyeyo, byarambabaje kuko nta gashyuhe yongeye kugira mu buriri.”

Uyu mugabo kandi avuga ko adashobora kuboneza urubyaro we ubwe, kuko byatuma atazongera kubasha gutera akabariro.

Ati “bakangira ikiremba…!!? sinakora iryo shyano ryo kwifungisha kuko sinaba nkiri umugabo. Nta mugabo udatera akabariro.”

Mukantwari Mariam nawe atangaza ko atakwemerera umugabo we kuboneza urubyaro ahubwo we yabikora.

Ati “Sinakwemera ko umugabo wanjye yakwifungisha ahubwo bibaye ngombwa njyewe nabikora yabyara abandi bana ku ruhande nkabakira.”

Mbarushimana Rafayeri , we n’umugore we batangiye kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro muri 2015 ubu bakaba bafitanye abana batatu.
Nubwo adahakana ko hari abo bigwa nabi, asanga bifite akamaro kanini.

Aho avuga ko iyo bataboneza urubyaro umuvuduko wo kubyara wari gukomeza ukiyongera, n’ibibazo mu rugo bikiyongera.

Ati “Urugo rubyara cyane ntabwo rubasha gutera imbere. Iyo uboneje urubyaro ushobora kubona ibitunga umuryango kuko umugore ataba atwite buri gihe. Mubona igihe cyo gukora mukiteza imbere. N’abana babasha gukura neza, umwana akagira imyaka nk’itanu atarakurikirwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Uwamariya Marie Claire yemeza ko hakiri imwe mu miryango itarumva gahunda yo kuboneza urubyaro ariko hari n’abandi bamaze gusobakukirwa na byo.

Ati “Tuzakomeza gukora ubukanguramba dufatanyije n’abafashamyumvire kandi twizeye impinduka.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri 2005 ubwitabire mu kuboneza urubyaro bwari ku 10 %. Muri 2010 bwarazamutse cyane bugera kuri 45%, muri 2015 bukaba bwari bugeze kuri 48%.

Gahunda yo kuboneza urubyaro yemejwe na Guverinoma mu 2012 yari uko 70% baba bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro muri 2016.

Guverinoma iherutse gusezeranya Abanyarwanda ko muri 2020 serivisi zo kuboneza urubyaro zizaba ziri mu midugudu yose.

Mike Urinzwenimana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top