Amakuru

Kwambara neza birashoboka mu gihe umenye ibanga ryaho uhahira

Turi mu mujyi rwagati ahazwi nko ku nyubako ya T2000 imbere  yahari inyubako izwi nko   kwa Ndamage werekeza ahazwi nko kuri Sulfo ,  aho niho twahuriye n’umusore witwa Nsengiyumva Patric yadusabye ko twamuyobora  kuri  Golden Fashion Dealers ahacururizwa imyambaro  y’abagabo ntabwo iryo zina ari ubwa mbere nari ndyumvise ariko nagize amatsiko yo kumenya ibicururizwamo

Hagati y’umuryango wa parking z’imodoka zinjira muri iyi nyubako ya T2000 nuwa Hotel ya T2000 niho twabonye icyapa cyanditsweho Golden Fashion Dealers  niho twinjiye  ati” naha nashakaga kandi urakoze cyane” najye nagize amahirwe yo gutembera muri iri duka  ricuruza imyenda yose y’abagobo  abana n’amakositimu y’abagore

Amakositime meza y’abadamu ni kimwe mu biboneka muri Golden Fashion Dealers 

Nahise ntekereza ko iri duka rishobora kuba rifite ibiciro biri hejuru ariko negereye umwe mu bakobwa bakoramo mubaza ikote ryiza nari maze gushima ambwira ko arimpera 35,000 Frw natwara irirenze rimwe akankuriraho 40% .

Amakositime y’abagabo meza ari ku giciro gito 

Nari maze gutandukana na Nsengiyumva Patric ariko nyuma yo kugura iyi costume nakomeje kubaza ibiciro by’indi myenda myiza nasanze muri iri duka nsanga nari naragize ikibazo cyo kutamenya ko hari aho ibintu bigura amafaranga make kandi nsanga ntaho ihuriye naho nahahiraga .

Kimwe mu myambaro myiza nasanze muri iri duka n’amakositime y’abagabo n’abagore imyenda myiza y’abana ndetse n’inkweto z’abagabo

Imyenda y’ubwoko bwose y’abana nayo iboneka muri Golden Fashion Dealers

Ibi byose kandi nasanze icyo uguze cyose ugabanyirizwa waba uguze kimwe wahaha byinshi bikaba nk’ubuntu urugero:

 Iyo uguze ishati imwe ugabanyirizwa 25% wagura irenze imwe ugakaganyirizwaho 35% , Naho ushaka kugura amapantaro meza benshi bita amakoto iyo uguze  imwe bakagukuriraho 15% wagura irenze imwe   hakavaho 25% no ku mapantaro y’amatise naho niko bigenda kuko niho uganyirizwa cyane aho ukurirwaho agera kuri 25% mu gihe uguze imwe watarwa irenze imwe ukabanyirizwa agera kuri 35%

” iri gabanuka  Golden Fashion Dealers itangazako rizasozanya nuku kwa mbere ku umwaka wa 2018″

Iri duka  rya Golden Fashion Dealers rikora iminsi yose kuva saa moya za mu gitondo kugera saa sita z’ijoro

 

The Express News Rwanda 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top