Amakuru

Kwibuka 24: Nyirumuringa wakorewe ubugome bw’indengakamere kugeza aho bashatse ku mukata ubugabo

 

Nyirumuringa Theophile  uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu  karere ka Nyanza mu cyahoze ari Komine ya Muyira ubu akaba ari mu murenge wa Muyira  mu gace bakunze kwita Amayaga , Jenoside yabaye afite imyaka 7  yigaga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza aho yarataranamenya gutandukanya iby’amoko babanye neza n’abaturanyi aratubwira ubuzima bukomeye yanyuzemo  n’ubugome yakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  1994.

Ubwo The Express News express News yamusuraga mu rugo aho atuye ubu ni mu Mujyi wa Kigali I  Gikondo yadusangije inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’uburyo yarokotse bigoranye .

Ubuhamya burambuye

Nyirumuringa yatangiye atubwira uko mbere ya Jenoside yarabayeho ndetse mu ntangiriro zayo.

Yagize ati “ Mbere ya Jenocide twari tubayeho neza mu muryango wacu twishimye tubanye neza n’abaturanyi abanyeshuri twigana neza ntakibazo,  dukina n’abandi bana cyane ko jye nari nkiri muto  ntazi  aho biva naho bijya  ariko burya amacakubiri yatangiye mbere ya 1994 kuko   nibuka ko niga mu mashuri abanza  bajyaga batubwira ngo abahutu bajye ukwabo n’abatwa ukwabo ariko jye kuko ntari mbizi nahagurutse mu bahutu banyicaza hasi barambwira ngo wowe icara, abatutsi bagezezweho barampagurutsa ,naje gutaha mbaza mu rugo abahutu ,abatutsi n’abattwa aho batandukaniye baranyihorera barambwira ngo nzaba mbimenya  nibyo koko jenoside itangiye nibwo namenye ko ndi umututsi kandi uri mu bahigwa cyane mu gace nari ndimo.”

Dore intangiriro y’inzira y’umusaraba n’ubuzima busharirirye ,bubabaje n’ubugome  Nyirumuringa  yabayemo kuva jenoside itangiye kugeza arokowe n’Inkotanyi.

Yakomeje agira ati “Jenoside itangiye  twaratatanye n’ababyeyi n’abavandimwe bamwe baricwa abandi ba bajyanye ku mugezi wa  Kanyaru bakabatema babajugunyamo  ndababura , jyenda ukwange  nahungiye kuri Komine ya Muyira  ubu nimurenge wa Muyira ,nyuma nza kuhava mpungira kwa mushiki wange wari warashatse hafi  ya Komine  , Muramu wange yabonye nta mutekano uhari naho kuko bazaga guhiga mu mazu y’abantu  anjyana mu ishyamba acukura umwobo mu nini anshyiramo maramo ibyumweru bibi birenga bakanzaniramo ibyo kurya bigeze aho ndahinamirana baza kunkuramo.

Uwo munsi bamvanyemo bari kundambura amaguru twicaye hanze mu rugo  nibwo igitero cyaje  ndiruka barankurikira baza ku mfata kuko nari muto banzana mu rugo bankoreraho ubufindo navuga ko bwindengakamere  jye na mushiki wange ntazibagirwa na rimwe mu buzima bwange.. ..,baturyamishije mu rugo  hahandi bazanaga ikaramu bakatubbwira ngo nidusinyire ko tugiye gupfa, banyambura imyenda yose barayijyana bacana umuriro  bashyushya icyuma bashaka kunkata ubugabo bwange ariko Imana yarahabaye ntibyabaye.  

Interahamwe zari zambaye amakoma, amashara ziririmba zivuza amadebe baranjyanye nambaye ubusa banjyana ngo banyicire hamwe n’abandi  nuko interahamwe imwe ibwira indi iti ‘ariko akakana turakajyana he twakiciye aha’  n’umuhoro ushashagirana utyaye cyane baba barantemaguye ku ijosi gatatu nabaye nkupfuye banta mu muringoti ,mushiki wange yaje kundeba ngo nibura banshyingure asanga nsigaranye akuka gake niko kunjyana mu rugo ariko nta kizere cyo gukira dufite kuko ijosi ryari ryacitse bigeze aho bampaga amata agaca inyuma.

Ubuzima bwa Nyirumuringa muri Jenoside ni burebure cyane kandi bukomeye yakomeje atubwira kugeza aho we na mushiki we bifuje ko nibura imana yamuruhura akipfira ariko kubwa amahirwe inkotanyi zasanze atarashiramo umwuka nubwo babanje kutabemera ko aribo koko ahubwo bakagirango n’abicanyi baje kubahuhura.

Yakomeje atubwira “Ntibyari byoroshye kuko twabaye aho mfite igisebe kinini byongeyeho ko ari no ku mutwe ,mushiki wange yamvurishaga ibyatsi ariko ntacyo byari bigitanze byageze aho bampishaga mu mu masaka bakansangamo  imvura yanyagiye imbeho yanyishe …mushiki wange hari aho yageze aho aravuga ati ‘ariko ubu imana yakuruye ugapfa nibura’ … Inkotanyi zaje kuza ariko tuzibonye ntitwemeye ko arizo  twaravuze ngo nimuze muturangize nubundi nitwe dusigaye mu Rwanda ariko baraduhumuriza baratujyana baramvura baranyomora baratugaburira mubyukuri twumva ubuzima burongeye buragaruka  , tugira icyizere cyo kubaho Inkotanyi zarakomeje zinyitaho baramvura barambaga ubu numva nkomeye kandi niteguye gukorera igihugu cyange nkitura inkotanyi zandokoye . ”

Nyuma y’ibikomere haba ku mubiri ndetse no ku mutima Aho nyirumuringa ageze yiyubaka harashimijije kuko ubu yarakize neza kandi arakora yiteza imbeza imbere ubu ari mu mwaka wanyuma w’amashuri y’ikiciro cya kaminuza  nubwo yagiye ahura ningaruka zikomeye zo guhora arwaye umutwe buri gihe nibibazo by’ihungabana bugatuma atinda kurangiza amashuri ye.

 by NIWEMUBYEYI Valentine.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top