Amakuru

Kwibuka 24: Perezida wa Sena yashoje ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku I Rebero

Perezida wa Sena Bernard Makuza kuri uyu wa 13 Mata 2018 yashoje icyumweru cyihariye cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 , umuhango wabereye mu Karere ka Kicukiro ku I Rebero wari witabiriwe n’Abanyapolitiki ,abayobozi batandukanye b’igihugu ndetse n’abahagariye imiryango y’abahashyinguye.

Muri uyu muhango Perezida wa Sena yabwiye abari bitabiriye bose byumwihariko Abanyapolitiki n’abayobozi ko bagomba gushyira imbere no gukomera ku miyoborere myiza kuko politike mbi y’ivangura n’amacakubiri ariyo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yakomeje kandi avuga ko abanyepoliki benshi iyo bamera nk’abariya bitanze ndetse bakanatakaza ubuzima bwabo Jenoside itari kuba cyangwa ngo igere ku rwego yari iriho igahitana abanyarwanda benshi bazize ubuyobozi bubi kuko abaturage bagendeye ku rwango Leta yari yarababibyemo.

Yagize ati: “Iyo Abanyepoliki nkaba twibuka uyu munsi bashyinguye hano baba benshi Jenoside yakorewe Abatutsi ntiba yarabayeho cyangwa se ngo ibe yaragize ubukana ku rwego yakozwemo igahitana abarenga miliyoni nk’uko tubizi .”
President wa Sena Bernad Makuza yabwiye abanyarwanda bose byumwihariko abanyepolitike n’abari mu nzego z’ubuyobozi bose ko kwibuka kwiza no guha icyubahiro abashyinguye hariya ari ugukurikiza umurage mwiza babahaye wo kwanga ivangura n’amacakubiri aho ariva rikagera bakabafataho urugero rwiza rwo gushyira imbere buri gihe ubumwe bw’abanyarwanda.

Uru rwibutso rwo ku I rebero rushyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo Abanyapolitiki bagerageje kwitandukanya n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Insaganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Twibuke Twiyubaka’ kwibuka birakomeje mu bice bitandukaye by’igihugu no hanze yacyo , mu nzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa iza abikorera mu gihe kiminsi 100.


By NIWEMUBYEYI Valentine.

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top