Amakuru

Kwibuka24 : ‘ ukuri guca mu ziko ntigushye’- Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yibukije abanyarwanda n’isi yose ko ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kutazigera gusibangana kandi abagerageza guhakana no gupfobya baba biyibagiza kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.

Ibi yabigarutseho mu muhango wabaye kuri uyu munsi tariki ya 7 Mata 2018 ku rwibutso rwa Kigali rwa Gisozi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Mata 1994 na nyuma yaho kugera iminsi ijana ishize aho Jenoside yahagaritswe n’ingabo zahoze ariza RPF Inkotanyi.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bantu bigira nkaho ibyabaye batabize ndetse avuga ko ari ukwiyibagiza ukuri
Yagize ati: “Nibyiza kumenya bimwe mu biba bitazwi mu mateka cyangwa se byirengagizwa kuko bituma abantu bakomeza kumva neza ukuri kandi ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugirango dutere imbere ,abatibuka baba biyibagiza ukuri, abanyarwanda baciye umugani ngo ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’

Kagame yakomeje avuka ko kwibuka bijyana n’ikuri no kubaka igihugu cyacu dushingiye kuri uko kuri ndetse ko kwibuka bitwibutsa ko ari twe turi ku isonga ryo kwikemurira ibibazo byacu.
Muri uyu muhango kandi hatanzwe ikiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, kivuga ku buryo uuyobozi bwariho muri icyo gihe bwateguye Jenoside ndetse n’uburyo bwagiye bubiba urwango mu bantu berekana uburyo Umututsi ari umwanzi w’u Rwanda ndetse ko bagomba kubikiza .
Ibikorwa byo kwibuka muri ki cyumweru bizakomeza kubera mu midugudu hatangwa ibiganiro byateganyijwe ndetse nibindi bukora byose biteganyijwe muri iyi minsi ijana hibukwa inzirakarengane z’abatutsi zishwe 1994.

by NIWEMUBEYI Valentine.

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top