Amakuru

Kwibuka24: Prof Shyaka Anastase : Intwaro mufite nk’urubyiruko ni ikaramu

Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB Prof Shyaka Anastase  yahaye umukoro abanyeshuri by’umwihariko abiga muri za Kaminuza n’amashuri makuru ko ari bo ba mbere bakwiye guhangana  n’abagerageza guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.   

Ibi yabigarutseho kuri uyu  wa mbere tariki 9 mata 2018  ubwo yatangaga ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti ” Umwihariko wa Jenoside naho itandukanira n’ubundi bwicanyi”   cyatangiwe muri kaminuza y’u Rwanda ishami koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Nyarugenge Campus)  aho yaganirizaga abanyeshuri ,abarezi babo ndetse n’abayobozi hiyongereyeho n’abaturage baturiye  hafi y’iyi koleji.

Prof Shyaka yagarutse cyane kuruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyane cyane abahunze cyangwa abatari mu  gihugu aho yabigereranyije no kurwana intambara y’ikaramu kuko iya masasu yo yararangiye kandi ntanubwo ikenewe kugaruka .

Yagize ati  “Twirinde ko imbugankoranyambaga  ko ziba umuyoboro wo gusenya igihugu ndetse tukabifatira ingamba aho kugirango bitwononere ubunyarwanda bwacu, tugomba kurwana intambara y’ikaramu kuko niyo ntwaro nziza dufite  nta ntambara y’amasasu ikenewe.”

Yakomeje avuga ko nk’urubyiruko aribo bari ku isonga  mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko ubwenge bakura mu mu ishuri butagomba gutandukana no kubaka ubunyarwanda hagati yabo bakirinda ikintu icyo aricyo cyose cyazana ivangura aho kiva kikagera.

Mu bice bitandukanye by’igihugu ibikorwa byo kwibuka birakorwa mu nzego zitandukanye ,ibiganiro biratangwa mu midugugu hose mu gihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’.

by NIWEMUBYEYI Valentine.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top