Amakuru

#Kwibuka25 Ubwo Minisante yibukaga ku nshuro ya 25 Abakozi bayo bibukijwe ko batagombaga kurengwa umutekano

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi b’urwego
rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bibukijwe ko batagomba
kurengwa umutekano ndetse batagomba kwibagirwa aho u Rwanda rwavuye .

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Mata 2019, aho abakozi ba Minisante, ibigo biyishamikiyeho
n’abafatanyabikorwa bawutangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu
Karere ka Bugesera. Ubwo basuraga uru rwibutso basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i
Ntarama by’umwihariko kuri Centarali ya Ntarama ari naho iyi Kiriziya yahinduwe urwibutso.
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yagezaga abitabiriye uyu muhango barimo
abakozi ,abafatanya bikorwa ndetse n’imiryango yabuze ababo bakoreraga iyi minisiteri
bibukijwe ko ari umunsi wo kwitekerezaho, batagomba kwirara ngo basinde umutekano icyo we
yise kurengwa .

Yagize ati “Ndatekereza ko nta mu nyarwanda ugifite impungenge ko hashobora kubaho
Jenoside ariko ntekereza ko hari uruhare natwe dukwiye kugira mu kazi dukora ,mu bibanire
yacu tukirinda inzangano ,tukirinda gukora nabi,tukirinda ubunebwe,tukirinda gukoresha nabi
ibyo tuba twahawe, ,tukirinda gusinda umutekano cyangwa icyo nakwita kurengwa tukirinda
kwibagirwa kuko hari igijhe ureba ugasanga abantu bamwe baribagiwe”.
Minisitiri w’Ubuzima kandi yakomeje ababwirako akazi bakora gatandukanye n’akabandi bose
Ati “Umunsi nk’uyu cyane cyane mu bakora muri serivisi z’ubuzima ni umunsi wo
kwitekerezaho tukibuka ko azi dukora katameze nk’akabandi kose nubwo uko twicaye aha
ntawicara mu ivuriro nubwo twicara muri za ofisi ariko akazi dukora nako kubungabubnga
ubuzima bw’Aabanyarwanda.”

Abari abakozi b’iyi Minisiteri mu nzego z’ubuzima 42 nibo bavugwa ko bahitanywe na Jenoside
yakorewe Abatutsi muri 1994 abakora muri izi nzego barushaho kwiyubaka bazirikana ko
ubuzima buzira umuze aribwo shingiro ry’itereambere rirambye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Twiyubaka”

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top