Amakuru

Menya byinshi ku cyumba c’yumukobwa

Mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na SHE (Sustainable Health Enterprises) yifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku y’umukobwa mu gihe cy’imihango, hatashywe icyumba cy’umukobwa kizajya kifashijwa mu gihe umukobwa ari mu mihango mu rwego rwo kwimakaza isuku no gusobanukirwa ku buzima bw’imyororokere

Kwigisha abana ku bijyane n’imihango ni bumwe mu buryo bw’imbarutso ku kuganira hakiri kare ku buzima bw’imyororokere no gufasha kwirinda bimwe mu bibazo abakobwa bahura nabyo nk’inda z’imbura gihe.
Iki cyumba cy’umukobwa kizajya kifashishwa mu gihe umwana w’umukobwa yagiye mu mihango ari kw’ishuri gikoreshwe mu kwisukura ndetse no kuharukira mu gihe afite ububabare bukomeye bimufashe gukurikira amasomo neza adasibye ishuri cyangwa ngo aharike amasomo atashye mu gihe bimubayeho bitunguranye.
Ku myaka 15 Furaha Benitha umwana w’umukobwa aratubwira imbogamizi yahuye nazo ubwo yajyaga mu mihango ku nshuro yambere uburyo byamugoye ndetse yamaze iminsi10 asiba ishuri kubera ibyamubayeho.
Agira ati “ umunsi wa mbere nagiye mu mihango narindi mu ishuri ndiyanduza abandi bana baranseka ,barankwena, baranshungera harimo n’abahungu .Icyo gihe narababaye cyane numva sinzagaruka ku ishuri ndarindira imihango irashira ngo bitazongera kumbaho ndetse na nyuma yaho ngira ipfunwe ryo kugaruka kuko numvaga narasebye nagarutse nyuma y’iminsi 10 ariko aho icyumba cy’umukobwa cyaziye iyo umwana agize ikibazo ku ishuri bamutwara muri kiriya cyumba umwarimu akagufasha ukitunganya ugasubira mu ishuri ntakibazo ugakomeza amasomo.”
Uwamurera Claudia umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Kigarama nawe agaragaza ibibazo bahuraga nazo icyo cyumba kitaraza nicyo kizabafasha mu myigishirize yabo.
Yagize ati mbere twahuraga nikibazo cy’abana babakobwa bajyaga mu mihango tukabura uko tubafasha ntanibikoresho dufite by’isuku byo kwifashisha igihe umwana agusabye kumufasha cyangwa bimubayeho mu masomo hagati bikaba ngombwa ko ataha rimwe na rimwe ntanaguke kwiga cyane cyane bikagorana kurushako iyo ari ubwa mbere ayigiyemo,ariko ubu uhita umujyana mu cyumba ukamufasha yaba ababara akaba aryamye ku buriri yamara ku mera neza akagaruka akiga.
Iki cyumba ntigihagije gusa kugirango umubare w’ abana babakobwa bava mu ishuri ugabanuke bityo abarezi,ababyeyi n’abandi bantu bose barasabwa kuganiriza abana ibyerekeye imihindagurikire y’ubuzima bwabo bakiri bato bagakura bazi igihe nikigera azajya mu mihango kugirango bitazajya bibaho bibatunguye, kandi hakavaho ibihuha n’amakuru mabi urubyiruko ruba rufite buzima bw’imyororokere ashobobora kubashora mu ngeso mbi ndetse no gufata imiti ishobora kubagiraho ingaruka kubera kutamenya.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo Dr William Namanya ashimangira neza ko icyi cyumba kigomba gukoreshwa neza kigatanga umusaruro ugaragara ku buryo abantu batazongera kubona ko kujya mu mihango atari ikibazo ko ahubwo ari ikimenyetso kigaragaraza ko umuntu ari muzima kandi bidakwiye kuba impamvu yo guharika ishuri cyangwa imirimo ngo nuko wayigiyemo cyane cyane ku bana bacikiriza amashuri.
Ati “dukwiye kumva ko imihango ari ikintu gisanzwe, ko atari uburwayi ko umwana ntiyarakwiriye gusiba ishuri cyangwa imirimo kubera ko yayigiyemo ,kwita ku isuku mu mihango bikwiye koroha ku buryo ugize icyo kibazo yabona uburyo bworoshye bwo kwisukura aho ari hose cyane cyane mu mashuri icyi cyumba nibyiza kugira ngo tubyumve tugikoreshe ,umwana w’umukobwa amnye uko yita ku isuku ye muri icyo gihe.
Zimwe mu nyungu zo kwita ku isuku mu gihe ari mu mihango nuko ntakimutangira ndetse bikamufasha gukomeza ibyo arimo byose yaba amasomo cyangwa imirimo nta kirogoya kandi bifasha kwirinda indwara zifata mu myanya ndangagitsina nimuri urwo rwego rero dusaba ababyeyi abarezi n’abandi bose kubiganiriza abana babakobwa bakiri bato bakatinyura mbere yuko bibabaho ngo bibatere ibibazo.

Ubushakatsi bwakozwe na UNESCO mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda abakobwa 10 bagiye mu mihango umwe agomba kusiba ishuri ,ugereranyije mu mwaka afitemo iminsi 52 yo gusiba ishuri bamwe bikabaviramo no kurivamo burundu niyo mpamvu niyo mpamvu ubu bukangurambaga buzakomeza mu gihugu hose mu kugeza mu bigo bitandukanye iki cyumba kirimo ibikoresho by’isuku harimo impamuro z’isuku (papier hygienique),aho kogera,udukoresho tw’isuku (cotex),imyenda y’imbere (amakariso),umwenda wo kwihanaguza(Essuie- mains) ,amavuta n’ibindi bikoresho by’isuku.

Valentine NIWEMUBYEYI.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top