Politiki

Minisitiri w’Intebe Modi ati nakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza buri munota w’igihe mbonye.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda yavuze ko perezida kagame yamwigiyeho gukoresha igihe neza niyo waba umunota umwe

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2018 nyuma yo guherekeza Xi Jinping, Perezida w’u Bushinwa wa mbere wari ugeze i Kigali, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Nyuma y’uruzinduko kagame yagiriye mu buhinde muri werurwe 2018 ndetse yanitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku kubyaza umusaruro ingufu z’izuba izwi nka ’ International Solar Alliance’.

Mu butumwa yatanze Minisitiri w’Intebe Modi yashimiye umukuru w’igihugu uburyo mu miyoborere ye yibanda muri gahunda z’ibanze harimo imiyoborere myiza, iterambere, uburumbuke ku baturage bose, n’amahoro ikindi gikomeye ngo n’uburyo Perezida kagame azi kubyaza umusaruro igihe niyo cyaba gito
Aho yagize ati “Imiyoborere myiza, iterambere, uburumbuke ku baturage bose, n’amahoro nibyo Perezida Kagame yibandaho mu miyoborere ye…. Nishimiye igihe cyose namaranye na Perezida Kagame. Nagiriye ingendo mu bihugu byinshi ariko ndatekerezako nakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza buri munota w’igihe mbonye.”

Mu ruzinduko Modi yagiriye mu Rwanda arikumwe n’umukuru w’igihugu bitabiriye inama ihuje abashoramari n’abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde. Si ibyo gusa Mu gitondo cy’uyu munsi, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera aho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yatanze inka 200 ku bawutuye, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Modi yatangaje ko mu gihe cya vuba u Buhinde buzafungura Ambasade yabwo mu Rwanda. Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Magingo aya uyu Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde niwe wambereye ugiriye uruzinduko mu rwanda bikaba byatumye u Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 174 z’amafaranga y’u Rwanda, zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda no guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira.

By Valentine NIWEMUBYEYI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top