Amakuru

Minisitiri w’Ubuzima yanenze bikomeye ababyeyi babyara nta gahunda, bizeye kuzarererwa na Leta

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yanenze bikomeye ababyeyi bataragira imyumvire yo kuboneza urubyaro, bakabyara nta gahunda bizeye ko leta izabafasha kubarerera.

Ibi Minisitiri Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019, ubwo hatahagwa amavuriro (poste de Sante) 23 yujujwe mu duce dutandukanye mu Karere ka Nyagatare, hanatangizwa ubukangurambaga bw’icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Nzabamwita Emmanuel na Nyiransabimana Solange mu buhamya bahaye imbaga y’abitabiriye uyu muhango bashimangiye ko kuboneza urubyarko biri muri gahunda zabafashije kwiteza imbere.

Nzabamwita avuga ko we n’umugore we baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bw’urushinge ndetse ngo kbakimara kubona ibyiza byabyo bakaba bariyemeje gukomeza kuboneza ku buryo bazabasha kuzamura imibereho yabo ndetse bakanateganyiriza abataravuka.

Yagize ati “Jye n’umufasha wanjye twiyemeje kuboneza urubyaro kuko twasanze bidufasha gukorera urugo rwacu tukaruteza imbere. Dufite umwana w’imyaka itatu kandi tuzamukurikiza amaze gukura kugirango tubashe kumwitaho tumuhe urukundo n’ibindi byose akeneye,tumwiteho maze n’undi tuzabyara azasange twaramutegenyirije.”

Umwari Evangiline wo mu Kagari ka Gikagati mu Murenge wa Karama muri Nyagatare aho iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu, avuga ko nawe aboneza urubyaro akoresheje urushinge rw’amezi atatu, kandi ngo iyi gahunda yasanze imufasha.

Yagize ati “ Gahunda yo kuboneza urubyaro narayumvise, ubu narayiyobotse.Ubu mbyaye impanga ku mbyaro ya kabiri nyuma y’uko imfura yanjye yari ifite imyaka itandatu. Biramfasha cyane kuko nabyaye abo bandi uwa mbere akuze ashobora kugira ibyo amfasha.”

Umwali akomeza agira inama bagenzi be batarumva ibyiza byo kuboneza urubyaro, aho avuga ko Bizana amahoro mu rugo bikanarinda amakimbirane no kugwingiza abana mu gihe habyawe abarenze ubushobozi bw’umuryango.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yunze mury’aba baturage, anenga abagifite imyumvire ko bazabyara Leta ikabarerera cyangwa bakarererwa n’Imana abakurira inzira ku murima, anabagira inama ko bagomba guhindura iyo myumvire ngo kuko aba mbere bahura n’ingaruka aribo ubwabo.

Yagize ati “Umubyeyi ubyara nta gahunda, adashobora kubona mituweli , ategereje ko Leta izamuha shisha kibondo ,ategerejeko leta y’u Rwanda izamukorereRa byose ategegereje ko Imana izamurerera,adashobora kuvuza umwana, uwo mubyeyi aba ahemuka, uwo nta mugabo umurimo. N’umugore ubikora biba bigayitse Kubona umubyeyi ubyara umwana atabasha kubona umwanya wo kumuganiriza agahora mu ndahekana ejo bikamuviramo urupfu, kuko kubyara indahekana nibyo bituma umubare munini w’abagore bapfpa babyara kubera kuva.”

Minisitiri akomeza asaba abanyamadini n’amatorero kwirinda kuyobya abakirisitu babo bababwira ko bagomba kubyara bakuzuza isi kandi nta byo kubatungisha bafite.

Ubu bukangurambaga ngarukamwaka bw’icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ‘Baho Neza’ bwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare kuwa 23 Mata, bukazasoza kuwa 30 Nyakanga uyu mwaka, aho buzakorerwa ahantu hatandukanye by’umwihariko mu bigo by’amashuri, ku mavuriro n’ahandi.

Ubu bukangurambaga kandi bwahuriranye no gufungura ku mugaragaro amavuriro y’ibanze 23(poste de sante) yubatswe mu Karere ka Nyagatare yubatswe mu rwego rwo nkorohereza abaturage kubona serivise z’ubuvuzi vuba kandi bakazibonera hafi.

Valentine Niwe

The Expresss News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top