Amakuru

Musanze: Niba ntagikozwe ubutaka burumbuka buramarwa n’inyubako

Iphoto igaragaza umugi wa Musanze (photo internet)

Abaturage batuye n’abagenda mu Mujyi wa Musanze, bahamya ko niba ntagikozwe bimwe mu bice byera imyaka itandukanye bizubakwamo, bikagira ingaruka ku musaruro watangwaga n’aka karere.

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi itandatu yashyizwe mu rwego rw’iyungirije Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kongerwamo ibikorwa remezo no guturwa n’abantu baturutse mu bice bitandukanye mu gihugu.

abakora ubuhinzi muri mu Karere ka Musanze batangaza ko batewe impungenge ko bimwe mu bice byerega cyane ibigoli ,ingano n’ibirayi bigenda byubakwamo amazu n’ibikorwa remezo .

Uwizeye Felecien wo mu Murenge wa Kinigi yagaragaje impungenge zikomeye kuko tumwe mu duce twahingwagamo tugatanga umusaruro ushimishije turi kubakwamo amazu ubutitsa.

yagize ati “Nkajye aho ntuye mu Kagali ka Kampanga aho nahingaga ubu haraguzwe vuba bagiye kuhubaka ubwo se utekereza ko nzongera kuhahinga?”

Maniriho Robert wo mu Murenge wa Muhoza yemeza ko nubwo bishimira iterambere ry’umugi wabo hakwiye gushyirwaho ingamba z’uburyo bwo kubaka kuko usanga ibice byinshi byeraga neza biri kugenda bizamurwamo inyubako, agahamya ko mu gihe nta gikozwe umusaruro watangwanga n’abahinzi uzagabanuka ku buryo bugaragarira buri wese .

Abakora ubuhinzi mu nkengero z’umugi wa Musanze baganiriye na The Express News bose bahuriza ko ubuyobozi bukwiye gushyiraho ingamba mu myubakire cyane mu bice birumbuka nka Mbanga, Nyange, Bisoke na Rushubi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin avuga ko koko kino kibazo gihari ngo ariko kiri kuvugutirwa umuti.

Ati “Dufite igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze gifite aho abantu batura n’aho bakora ubuhinzi, byose birateganyijwe.Twarebye ukuntu twakwibanda ku gutuza abantu ahantu hato ariko benshi, ibyo bizatuma abantu badakomeza gusatira ubutaka buhingwa ahubwo bature neza ahantu hato kandi neza.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) cyatangaje ko mu mwaka wa 2012 hari inyigo yakozwe igaragaza ko mu Rwanda hakenewe inzu ibihumbi 560 ngo abantu bature neza, icyakora ngo bari kongera kugenzura ngo barebe izikenewe kuri ubu.

ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bugaragaza ko hakenewe gukomeza kwigisha abaturage gahunda yo kongera umusaruro ku buso buto buhingwaho kugira ngo ibiribwa byiyongere.

Mike Urinzwenimana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top