Amakuru

Ngoma: Imiryango 44 yasenyewe n’ibiza yasezeranyijwe amabati mu gihe cya vuba

Imiryango isaga 44 yasenyewe n’ibiza yasezeranyijwe amabati mu gihe cya vuba mu rwego  rwo gabafata mu mugongo, kuri uyu wa Kane Kariki 22 Werurwe 2018 Minisitiri w’imicungire y’impunzi  n’ibiza Madamau Debonheur Jeane d’Arc yasuye  akarere  ka Ngoma  aho yari aje gufata mu mugongo abaturage bo muri aka karere n’ibiza by’imvura .

Ibi Minisitiri Jeanne d’Arc yabibasezeranyije ubwo yari yasuye akarere ka Ngoma byumwihariko mu murenge wa Remera bahuye n’ibibazo byo gusenyerwa amazu n’imvura  bikanahitana umusaza Ntahorutaba Moise wari watwawe n’umuvu , umurambo we ukaba warabonetse ejo bagahita banawushyingura kuri uyu munsi .

Mubitabiriye iki gikorwa harimo Meya wungirije  ushinzwe imibereho myiza Madamu Kirenga Providence, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ngoma Major David  Kiza, umuyobozi  wa NISS Bwana Maurice Muwaga ndetse n’uhagarariye Police muri aka gace  Sgt Laurent Nsengiyumva bose bagiye bagiye batanga ubutumwa bwabo butandukanye cyane cyane bujyanye nuburyo bwo guhangana n’ibiza muri aka karere.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho minisitiri  w;imicungire y’impunzi n’ibiza Madamu Debonheur Jeanne d’Arc  yashimiye abaturage bafite  umuco mwiza wo gutabarana ,abagira inama yo kubaka inzu zikomeye zibasha guhanagabna n’ibiza ,kwegera ubuyobozi bukabereka ahantu hagenewe guturwa .

Yakomeje avuga ko ari byiza guhora biteguye ndetse bagakomeza umuco wo gutabarana ku buryo nugize ikibazo yatabarwa vuba bishoboka, yasoje avuga mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango 44 yahuye n’ibiza MIDIMAR izayiha amabati mu gihe cya vuba.

Kuri uyu munsi kandi  imiryango isaga 42 yahawe ibikoresho by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2,814,000,

by NIWEMUBYEYI Valentine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top