Amakuru

Perezida paul kagame asanga amazina mabi yose yagiye ahabwa Afurika ariyo mpamvu ikomeye yo gukora neza birushijeho.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko amazina mabi yose yahawe Afurika mu bihe byahise ari mpamvu nyamukuru yo kugirango Afurika  ikore neza birushijeho biyigeze ku iterambere rirambye.

Ibi yabivuze kuri uyu munsi tariki ya 18  Mata 2018 mu Bwongereza aho yitabiriye Inama ihuza abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, bihurira mu Muryango wa Commonwealth. Iyi nama yahurije hamwe abagera ku 5000 baturutse muri za Guverinoma, abashoramari n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta, ngo baganire ku ngingo zirimo guteza imbere uburumbuke, umutekano n’ubworoherane.

Ubwo yari mu biganiro ku   “Ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere”, byayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu akaba ari Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ukwiyongera k’Ubukungu n’Iterambere yavuze ko impamvu ikomeye igomba gutuma Afurika ikora cyane ari amazina mabi yagiye ihabwa mu gihe cyashize.

Yagize ati  “  Amazina mabi yose yagiye ahabwa Afurika ni mpamvu ikomeye yo kugira ngo dukore neza birushijeho.”

Perezida kagame   muri iyi nama kandi  yagarutse ku ntambwe afurika imaze gutera ko itagomba gutuma yicara ngo ituze agendeye ku  masezerano yasinyiwe mu Rwanda  ashyiraho Isoko rimwe ku mugabane wa Afurika yashyizweho umukono n’Abayobozi ba Afurika mu kwezi gushize, ubucuruzi n’ishoramari bigomba  gukomeza gutera imbere, ibi bikazazana amahirwe menshi mu nganda no kongerera agaciro ibikorerwa ku mugabane wacu byumwihariko mu bihugu byacu.

Yagize ati “ Tumaze gutera intambwe igaragara kandi dutangiye neza. Gusa haracyari byinshi byo gukora kandi nizeye ko Abayobozi bo ku mugabane wa Afurika biteguye. Turashaka gukora ibibereye abaturage bacu n’umugabane wacu.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame anitabira ikiganiro gihuza abayobozi ba Afurika, kiza gusuzuma iterambere ry’uyu mugabane hibandwa cyane ku bucuruzi hagati y’ibihugu biwugize n’uburyo bwo gukangurira abashoramari kuwushoramo imari.

Mu Bwongereza, Perezida Kagame ku wa Kabiri yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bakomeye barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson.

by NIWEMUBYEYI Valentine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top