Amakuru

RSB yahagurukiye abakora muri salon de coiffure bakorera mu kajagari

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyasabye abakora mu nzu zitunganya ubwiza ‘Salon de Coiffure’ gushyira mu bikorwa ibyo basabwa byose mu kwirinda gukorera mu kajagari ndetse bujuje ibisabwa kugirango binjire mu mwuga neza.

RSB kubufatanye  na Minisiteri y’Ubuzima, yahuguye abakora muri ‘Salon de Coiffure’  basobanurirwa neza amabwiriza arebana n’ubuziranenge bw’umurimo wabo.

Mu byagarutsweho muri  aya mahugurwa RSB yatanze amabwiriza ajyanye no gukora cyangwa gushinga ‘Salon de Coiffure’ harimo kwirinda gukorera mu kajagari,  kuba afite uruhushya rwo gukora, abakozi bakoramo bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije, aho ukorera hagomba kuba naho hatunganye, kuba abakozi bafite icyangombwa ko badafite indwara zandura ku buryo bakwanduza abaje babagana, uburyo bugaragaza servise batanga , ubwishingizi, ibikoresho bizimya inkongi nibindi…

Mukeshiyaremye Athanasie, Umuyobozi ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, yabwiye abari bitabiriye aya mahugurwa ko ibi bizabafasha guca akajagari mu ma ‘Salon de Coiffure’ kandi bikaba byarinda ubuzima bwababagana cyane cyane ibikorerosho bakoresha haba amasabune n’amavuta, bikanateza imbere ababikora.

Yagize ati: “Namwe mutabyirengajije muzi akajagari kaba muri salon  ubungubu, muzi kandi uburyo ziriya produits zimwe na zimwe bakoresha zitabugenewe  ugasanga birangiza uruhu rwabantu,  nibindi bitandukanye  nibyo RSB yatekerejeho bituma tuvuga tuti: Ni ngombwa ko hajyaho iri bwiriza rikemure aka kajagari abantu bajye bajya muri salon  bizeye ko hari ibyangombwa ndetse n’isuku ibyo byose ni ni akajagari kose dushaka gukemura.”

Mukeshiyaremye Athanasie, Umuyobozi ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB.

Yakomeje avuga ko ibi ari mu rwego rwo gukora nkabanyamwuga bagakora bagamije guteza imbere umwuga wabo ndetse nabo ubwabo bikabageza ku bukire bigahindura ubuzima bwabo. Yagarutse kandi ku kibazo cy’imiti (produits) iri  isoko ryo mu Rwanda ikoreshwa muri ‘Salon de Coiffure’ zishobora kwangiza ubuzima bw’abazigana, irimo iyinjijwe mu buryo bwa magendu, akaba ariyo mpamvu ayo mabwiriza yashyizweho kandi agomba kubahirizwa.

Expressnewsrwanda.com yaganiriye na Mukayiranga Fanny uhagarariye  BELASI saloon school Remera n’i Bugesera adutangariza   ko amahugurwa bahawe ajyanye n’ubuziranenge ari ingirakamaro kuri bazavugurura imikorer yabo ndetse ikanabateza imbere ,yatugararagarije kandi ko mu mbogamizi bahura nazo harimo kuboroherza kubona inguzanyo

Yagize ati: “Numva leta yadufasha kutworohereza kubona inguzanyo umuntu  adasabwe amafaranga menshi byadufasha cyane ,ibikoresho birasaza,gusukura aho umuntu akorereango hase neza ,guhemba abakozi nibindi byose rero ntabwo byava mu mafaranga twinjiza niyo mpamvu tuba dukeneye ubufasha bwa Leta kugirango tugire aho tugera.”

Bamwe mubari bitabiriye amahugurwa

Abayitabiriye banagaragaje imbogamizi zirimo kuba icyemezo cya muganga kigaragaza ko nta ndwara zandura bafite gihenze, kuko kigura 37,500 Frw kandi bagasabwa kwisuzumisha buri mezi ane, RSB ibizeza ko bizaganirwaho na Minisiteri y’ubuzima bakagishakira umuti.

by NIWEMUBYEYI Valentine.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top