Amakuru

Rulindo: Imyaka 4 irashize bategereje ingurane ku mitungo yabo ahaciye umuhanda Base – Gicumbi

Imirimo yo kubaka umuhanda uzahuza Intara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba igeze kure aho abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bavuga ko uyu muhanda uzahindura imibereho yabo gusa bamwe mu baturage bagaragaza ko hari bamwe batarishyurwa ingurane y’imitungo yabo yasenkwe hubakwa uyu muhanda

Uyu muhanda ukora ku mirenge irindwi irimo Gashenyi (Gakenke), Base, Cyungo (Rulindo), Ruhunde (Burera), Miyove, Nyankenke na Byumba muri Gicumbi , ubwo umunyamakuru wa The Express News yasuraga abaturage baho uyu muhanda uri kubakwa mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base bagaragaje icyo bita akarengane bakorewe ko kutishyurwa ingurane y’imitungo yabo yahubatswe umuhanda

Kanyenkore Ignace umugabo w’abana 2 agaragaza ikibazo cyo kutishyurwa ingurane z’imitungo ye byatumye ubuzima bw’umuryango we usubira inyuma , ati” maze gusinyishwa inshuro zirenze inye , uko nsinye nsanga bayakase ariko ntago nzi impamvu ayo nayo ntayishyurwa dukeneye kurenganurwa kuko ubu no gucyemura ibibazo by’ibanze mu muryango ari ingorabahizi .

Ndabakurikije Juvenal we avuga ko yabariwe umutungo we mu Ugushyingo 2017 amafaranga angana na miliyoni ishantu bamusaba kwimuka abagaragariza ko ntaho afite agana yemererwa gukodesherezwa ati” mfite abana batanu aho nacumbikiwe nta munsi y’urugo ngira kurya ni ikibazo , ikibazo cyacu twakigejeje kubayobozi bose kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara ariko bose batubwira ko babirimo

Mu kiganiro umunyamakuru wa The Express News yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yamutangarije ko ikibazo cy’abaturage batarishyurwa ingurane zahaciye umuhanda Base – Gicumbi ubuyobozi bw’akarere bucyizi gusa hagiye hagaragaramo imbogamizi akenshi usanga zituruka kuri banyiri kwishyurwa aho usanga hari ibyagombwa bisabwa mu kwishyurwa batararuzuza atanga icyizere ko bagiye kwihutisha gahunda yo kwishyura abatarabona ubwishyu

Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze hejuru ya 80%, aho muri kilometero 50 zo kuva Base ujya i Gicumbi izingana na 46 zimaze gukorwa.

Byari biteganyijwe ko imirimo y’igice cya mbere cy’uyu muhanda izarangira itwaye akayabo ka miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda

The Express News

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top