Amakuru

Umuyobozi mushya wa PSF yahize gukuba gatatu umubare w’abacuruzi bakorera mu Rwanda

Umuyobozi mushya w’urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, Robert Bafakurera yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere umubare w’abacuruzi bakorera mu Rwanda uzaba wikubye kabiri kandi n’amasoko y’ibyo bakora akiyongera.

Ibi, Robert Bafakurera watorewe kuyobora PSF mu kwezi gushyize, akaba yabitangarije mu mwiherero uri guhuza abikorera baturutse mu bigo bitandukanye, ahanabereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite nshya na Komite icyuye igihe.

Robert Bafakurera yashimiye abayobozi bacyuye igihe, asezeranya abanyamuryango b’uru rugaga ko icyo agiye gukora ari ukubaka inzego zihamye yizera ko zizatuma bahangana n’abanyamahanga bakunda kwiharira isoko ryo mu Rwanda.

Yagize ati: “ Icya mbere  ni uguhuza inzego za PSF ngo zuzuzanye zinagere ku ntego zacu ari zo guteza imbere ubucuruzi no guteza imbere igihugu twongerera ubumenyi abanyamuryango bacu.Tugiye  gushyira hamwe dukora neza nk’abanyarwanda kugira ngo n’umunyamahanga naza asange dufite inzego zikora, impamvu abanyamahanga badutwara amasoko ni uko haba habura inzira abantu bakemuriramo ibibazo byabo. Turashaka kubaka inzego z’abanyarwanda zifite ubushobozi.”

Umuyobozi mushya wa PSF Bwana Bafakurera Robert

Robert  kandi  yanatangaje ko kimwe kandi mu bintu byihutirwa bagiye gukora ari ukongera umubare w’abacuruzi basanzwe  bagize uru rugaga, ibi bikajyana no gukemura ikibazo cy’amasoko akomeje kuba iyanga ku bikorera bo mu Rwanda.

Ati: ” Dukurikije imibare dufite kuri ubu abacuruzi barenga ibihumbi 150. Turifuza ko mu myaka itatu abanyarwanda b’abacuruzi bazaba bakubwe gatatu kuko nubu hari abahari ariko batagaragara. Turifuza kuzabazana bose tukabashyira hamwe.Amasoko ni make ariko PSF igomba gukorera hamwe noneho tukagura amasoko mu karere, tukajya tujyanayo ibicuruzwa maze bigatuma babona ko iyo tubegereje ibintu bikorewe mu Rwanda babyishimira.”

Bafakurera akaba yasoje avuga ko igihe ari iki ngo abikorera bo mu Rwanda bajye bitabira imurikagurisha aho ryaba ryabereye hose ku isi, gusa bikazasaba ko aba na bo bakora ibintu by’agaciro byo kurata ku isoko mpuzamahanga.

Umwiherero  w’abikorera watangiye ku cyumweru tariki 11 Werurwe ukazasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 13 Werurwe . Uyu, ugamije gusobanurira abayobozi batandukanye ndetse intego ya PSF ndetse n’icyo bagomba gukora kugirango bagere aho bifuza ndetse no guteza imbere abacuruzi banasobanurirwe kurushaho amabwiriza agenga umunyamuryango.

NIWEMUBYEYI Valentine

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

The Express News-Rwanda connects Rwanda & the World by bringing you real time, trusted news. #HappeningNow, #Breaking, #Inspiring..... Information is power, click to get empowered....

Editorial

Tel:+250788343330

Email:info@expressnews.rw

Remera-Kigali

Rwanda

Follow us

Copyright © 2017 Express News Rwanda. Design by KAM IsaacThemetf

To Top